Huye: Abantu 27 baraye bafatiwe mu kabari

N’ubwo kuri ubu abatuye mu Karere ka Huye basabwa kuba bageze mu rugo saa moya za nijoro, hari abantu 27 baraye bafatiwe mu kabari saa mbili z’ijoro.

Bafatiwe kwa Wellars Urayeneza bakunze kwita Gafu, i Ngoma, aho afite akabari n’amacumbi y’abagenzi. Abapolisi babafashe bavuga ko bakurikije uko babasanze bameze, bagaragaraga nk’aho ari agatsiko k’abantu bakunze gusangira inzoga.

Harimo ab’igitsinagore 5, kandi muri bo harimo abanyeshuri bo muri kaminuza, abanyeshuri bimenyereza umurimo w’ubuganga, n’abandi bakora imirimo inyuranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko bava muri stade bamaze kwishyura amande y’ibihumbi 10, ndetse no kwipimisha indwara ya Coronavirus. Naho nyir’akabari we ngo aracibwa amande y’ibihumbi 200."

Yagize ati "Nyir’akabari arahanwa nk’uwakoranyije ikoraniro, kuko abantu 20 si akabari gasanzwe, araahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 200’

Mu bafashwe harimo abanyeshuri, ku buryo hari uwakwibaza ngo ese batabashije kubona amande basabwa byagenda gute?

Meya Sebutege ati ’Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko Covid ntawe itinya. Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi".

Yavuze kandi ko hari n’abandi bafite amacumbi y’abagenzi bafungura utubari, inzego z’umutekano zahatunguka bakihindira mu byumba nk’aho baje kuharara.

No kwa Urayeneza ngo bari basanzwe babikora, kandi babisubiriye, ariko bafashwe kuko bitumvikana ukuntu umuntu usanzwe aba mu mujyi yajya gucumbika.

N’abandi bitwara nka we ngo baraza kubahagurukira, kandi abaturage biyemeje gufatanya n’ubuyobozi, batanga amakuru, kuko batifuza icyatuma Coronavirus ikomeza gukwirakwira, bijya binabaviramo gufungirwa ibikorwa bibatunze.

Urayeneza yasabye imbabazi, avuga ko amakosa yakozwe n’abakozi, ariko ko bitazasubira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka