Guma mu Rugo si ukujya ku muhanda cyangwa ku muharuro - Meya Sebutege

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko Guma mu Rugo izatangira tariki ya 28 Nyakanga 2021 mu Mirenge itatu yo muri ako karere, atari ukujya ku muhanda cyangwa ku muharuro.

Yabitangaje ubwo yasobanuraga uko abaturage bazitwara mu gutuma Guma mu Rugo yubahirizwa mu Mirenge ya Kinazi, Tumba na Gishamvu, mu gihe mu mirenge 11 isigaye yo muri ako karere ho bashishikarizwa gukomeza kwirinda Coronavirus, ariko bo batabujijwe kuva mu ngo.

Yagize ati “Kuri buri mudugudu hari amatsinda agizwe n’inzego z’ibanze hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, abajyanama b’ubuzima n’abashinzwe umutekano bazajya bakurikirana iyubahirizwa rya Guma mu Rugo”.

Yunzemo ati “Kandi Guma mu Rugo ntabwo ari ukujya ku muhanda, kujya ku muharuro, kujya kureba uko hameze. Ni ukuguma mu rugo kugira ngo turebe ko ubwandu bwagaragaye muri iriya mirenge ku rwego rwo hejuru bwagabanuka”.

Abaturiye iyo mirenge bizaba ngombwa ko bayinyuramo bagiye mu yindi na bo ngo bazajya babanza gusobanura aho bagiye n’ikibajyanye, harebwe niba ari ngombwa ko batambuka, kuko n’ubundi muri rusange Abanyarwanda bashishikarizwa gukora ingendo za ngombwa.

Ni na ko bizagendekera abatuye mu mirenge iri muri Guma mu Rugo bafite imirimo ya ngombwa bagomba kujya gukora hanze yaho, uretse ko abakoresha babo na bo bibutswa ko ku kazi hajyayo 15%, abandi bagakorera mu rugo.

Meya Sebutege anavuga ko n’ubwo imirenge itatu ari yo yashyizwe muri Guma mu Rugo, n’ahasigaye bitameze neza.

Ati “N’indi mirenge n’ubwo itari muri Guma mu Rugo, urebye ishusho y’ubwandu iteye impungenge kuko mu gupima imirenge yose wagiye ubona harimo utugari n’imidugudu ifite ubwandu buri hejuru ya 10%”.

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu abaturage tubasaba kubahiriza amabwiriza no gukora ingendo za ngombwa, bakanirinda kujya ahari abaturage benshi, igihe bibaye ngombwa ko bajyayo bakazirikana kwambara agapfukmunwa, guhana intera no gukaraba intoki kenshi gashoboka”.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwumvikanye n’abayobozi b’imirenge gukora ku buryo ahahurira abantu benshi mu mirenge itari muri Guma mu Rugo hashyirwa abantu bafasha mu bugenzuzi bw’uko abantu bubahiriza amabwiriza, mu buryo buhoraho.

Ibi byemezo bishyizweho mu gihe hirya no hino mu biturage hari abahatuye bavuga ko n’ubwo inzego z’ubuyobozi zidahwema kwibutsa amabwiriza yo kwirinda indwara ya Coronavirus, hakiboneka abantu batabyitaho.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Simbi yagize ati “Mu dusoko two muri karitsiye ya ntera abantu babwirizwa usanga hari abatayubahiriza, bahura bagahoberana. Udupfukamunwa na two usanga abatwambaye n’abatatwambaye bangana”.

Utuye mu Murenge wa Rwaniro na we ati “Abagiye guhinga cyangwa kubagara imiceri ntabwo bibuka udupfukamunwa. Icyakora iyo bagiye ahandi nko mu isoko bwo baratwambara”.

Utuye mu Murenge wa Huye na we ati “Abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko bagiye ku isoko, baje mu mujyi mbega.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka