CHUB yaremeye abarokotse Jenoside barimo n’abahombye kubera Covid-19

Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) baremeye abarokotse Jenoside 16, harimo umunani bahawe inka, n’abandi umunani batewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, nyuma y’uko ubucuruzi bwabo bwahombye kubera Coronavirus.

Bishimiye inka bahawe kuko ngo zitumye bongera kugira igicaniro
Bishimiye inka bahawe kuko ngo zitumye bongera kugira igicaniro

Abaremewe ni abo mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Tumba. Bashimye cyane abakozi ba CHUB babatekerejeho, kuko ngo bagaragaje umutima wo kutikubira, ahubwo wo gutekereza ku bakeneye ubufasha.

Vianney Kabera w’imyaka 65 ubundi uzwi ku izina rya Mwalimu kuko yigisha ijambo ry’Imana, ni umwe mu bahawe inkunga y’amafaranga. Ubusanzwe yakoraga amasambusa y’ibirayi, hanyuma Guma mu Rugo ituma arya igishoro.

Yagize ati “Ijambo ry’Imana, muri Timoteyo wa kabiri igice cya gatatu haravuga ngo muri iyo minsi hazaba ari mu bihe birushya. Aba bantu batugobotse mu bihe biruhije. Kandi iryo jambo riravuga ngo muri icyo gihe abantu bazaba bikunda. Mu by’ukuri aba na bo ntabwo bikunze, ahubwo badukunze.”

Muri kiriya gice cya bibiliya kandi ngo haravuga ngo mu bihe bya nyuma abantu bazaba bakunda amafaranga. Kabera ati “Ariko bo ntibakunze amafaranga ahubwo batanze amafaranga. Imana izabagirire neza, izabahe umugisha.”

Uwamurera Laetitia w’imyaka 42, n’ikiniga, yagize ati “Inka nayiherukaga mu rugo iwacu. Zari zihari mu muryango navukiyemo, ariko zajyanye na bo. Ubu mfite ibyishimo byinshi, kuko mu muryango wacu hagarutsemo inka.”

Uwamurera kandi nk’umuntu ukunda gusenga, ngo yari yarasabye Imana ko yabimufashamo kuko mu bushobozi bwe yari yarayibuze. Kuri we inka yahawe ngo ni igisubizo cy’Imana, ibicishije ku bakozi ba CHUB. Ngo yabiboneye ku kuba imibare y’iherena ry’inka yatomboye iherwa na 1979, ari na wo mwaka yavutsemo.

Charles Rwigema wigeze gutunga inka hanyuma muri 2008 eshanu yari amaze kugira zigahitanwa n’ubushita zose, yishimiye ko yongeye gucanirwa, kandi ngo noneho ntabwo zizongera kumupfana.

Yagize ati “Buriya narize. Nirwara nzajya mpita nyitaho, ntatinze, kugira ngo ntazongera kugira igihombo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yashimye abakozi ba CHUB, ku bw’urukundo bagaragariza abarokotse Jenoside, kuko bagira abo baremera buri mwaka.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimiye CHUB kuko uretse kuvura, bagaragaje ko bifuriza abaturage bose ubuzima bwiza
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimiye CHUB kuko uretse kuvura, bagaragaje ko bifuriza abaturage bose ubuzima bwiza

Yagize ati “Turabashimira ko abangaba mwongeye kubagarurira ubuzima, mwongeye kubavura, kandi mwongeye no kwerekana ko uretse no kuvura, mwifuza ko abaturage bose bagira ubuzima bwiza.”

Igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, CHUB yagitangiye mu mwaka wa 2011. Kugeza ubu bamaze gutanga inka 147 mu mirenge 10 igize Akarere ka Huye.

Mbere batangaga inka gusa ku bo baremeraga bahawe n’imirenge. Muri uyu mwaka wa 2021 ni bwo bwa mbere baremeye n’abacuruzaga, nk’uko bivugwa na Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru wa CHUB.

Ati “Twaje gusanga hari n’abakoraga udukorwa dutandukanye Covid-19 yagizeho ingaruka, noneho turavuga tuti reka tubafashe bongere bigiremo icyizere.”

Vianney Kabera w'imyaka 65 yashimiye ababagobotse muri ibi bihe biruhije
Vianney Kabera w’imyaka 65 yashimiye ababagobotse muri ibi bihe biruhije

Uretse kandi abarokotse Jenoside bagenda bahabwa n’imirenge itahiwe kuremerwa, inkunga zegeranywa na CHUB zinifashishwa mu kuremera abarokotse Jenoside bafitanye isano n’abahakoraga cyangwa n’abahiciwe bazizwa ko ari Abatutsi.

Ni muri urwo rwego ubu hanatanzwe miliyoni ku bantu babiri bari bafite imishinga yo kwiteza imbere. Buri wese yahawe ibihumbi 500. Iki gikorwa cyatangiye muri 2014, ubu kimaze gutera inkunga abantu 34, bose hamwe bahawe miliyoni 14.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka