Huye: Insengero zo mu duce tumwe tw’umujyi zafunzwe

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, insengero zo mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi i Huye zabaye zifunzwe, kikaba ari icyemezo kizamara ibyumweru bibiri.

Insengero zafunzwe ni izo mu Murenge wa Tumba, izo mu Kagari ka Matyazo ho mu Murenge wa Ngoma, izo mu Kagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi ndetse n’izo mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko impamvu ari ukubera ko muri utwo duce hagiye hagaragara ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

Agira ati “Hari hafashwe ingamba zo gukumira ubwo bwandu kubera yuko ari mu bigo nderabuzima no ku bitaro hagenda hagaragara abaturage bagera kwa muganga, bakwipimisha bose ugasanga bafite ubwo uburwayi”.

Akomeza agira ati “Rero mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura batazi n’uko bahagaze, hari hafashwe icyemezo cy’uko ahahurira abantu ari benshi biba biretse, by’umwihariko mu nsengero, mu gihe bari mu gikorwa cyo gusura ingo zose kugira ngo turebe uko abantu bahagaze, hanyuma abafite ibimenyetso bajye kwipimisha”.

Iki cyemezo kandi ngo cyafashwe ku bwumvikane n’abayobozi b’amatorero.

Hagati aho insengero zikorera mu bindi bice by’umujyi na zo zagabanyije umubare w’amateraniro, kuko nko mu Bagatolika misa (cyangwa amateraniro) za nimugoroba zabaye zihagaritswe.

Mu zindi ngamba zafashwe zireba turiya duce twafunzwemo insengero harimo kuba abakozi b’inzego za Leta bahatuye basabwa gukorera mu rugo, uretse abatanga serivise z’ingenzi, serivise z’abikorera zigakomeza gukora ariko bagakora basimburana ndetse bakanakoresha abakozi kuri 30%.

Umubare w’abarema amasoko muri utwo duce wategetswe kugabanywa, hagakora abacuruza ibyo kurya gusa, resitora zisabwa gutanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (Take away).

Naho ku birebana n’ingamba zo kwirinda Coronavirus muri rusange, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buributsa ko abarwayi ba Coronavirus bategetswe kuguma mu ngo hamwe n’abo bazibanamo, kandi ko uzabirengaho azahanwa hakurikijwe amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka