Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo ufatanije n’abawutuye, ngo bizeye kuyobora indi mu isuku nyuma y’umuganda babona waruse ukorwa buri kwezi.
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase arakangurira urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari rwihesha agaciro, bigakomeza kubera umurage mwiza n’abo mu gihe kiri imbere.
Abakora imirimo ijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi bashyizeho ishyirahamwe bazahurizamo imbaraga mu kurwanya ibura ry’imbuto rikunze kugaragara mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyemereye Ishuri Rikuru rya INILAK kongera kwitwa kaminuza biyihesha guhindura izina yitwa UNILAK.
Hakozwe filime mbarankuru igizwe ahanini n’ubuhamya bw’abaturage, igaragaza ko ibibazo bishamikiye ku butaka bihangayikishije benshi mu Banyarwanda.
Ikigo Stone Services gicukura kariyeri muri Jabana mu Karere ka Gasabo, kiravuga ko ako karere na Ministeri y’Umutungo Kamere(MINIRENA) bakirenganya.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye buravuga ko imyuzure yaruteye tariki 17/1/2016, yangije ibibarirwa muri za miliyoni nubwo ngo bitarabarurwa neza.
Abahesha b’inkiko 42 batari ab’umwuga barahiriye kuzuza inshingano zabo, baziyongera ku bari basanzwe bityo irangizwa ry’imanza ryakundaga gutinda ryihute.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko igihe cyari giteganyijwe cyongereweho iminsi itanu ku bifuza gutanga kanditatire ku myanya y’ubuyobozi mu turere.
Mu gutangaza amanota y’ibizamini mu mashuri yisumbuye n’icyiciro rusange y’umwaka wa 2015, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko imitsindire yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2014.
Col Tom Byabagamba, kuri uyu wa 13 Mutarama 2016, yatangiye kwiregura ku byaha aregwa ko yakoreye i Djuba muri Sudani y’Amajyepfo, byo “gukora ibikorwa bigamije gusebya Leta kandi uri umuyobozi.”
Nubwo Leta yemerera ababyeyi kwishingira amashuri y’abana b’incuke, Akarere ka Gasabo karavuga ko hashobora kuba hatangiye kuzamo akajagari.
Abadozi bo mu Rwanda bashinze urugaga bahurizamo ingufu n’ibitekerezo kugira ngo bahaze isoko ry’imyenda mu bwishi no mu bwiza caguwa icike.
Abareba filime Nyarwanda bavuga ko ari ngombwa ko abazikora bongera ubunyamwuga kugira ngo zibashe guhangana n’inyamahanga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi buravuga ko umuhanda Gisozi-Jabana uzajyamo kaburimbo muri uyu mwaka uzabongerera iterambere.
Niyonzima Alexis utuye i Kagugu muri Gasabo, avuga ko ubucuruzi bw’ibinono bumutunze we n’umuryango w’abantu umunani yaranabashije kwiyubakira inzu.
Abatuye mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bemeza ko habarurirwa amatorero agera ku 10, bakemeza ko abenshi bishakira amaramuko.
Abacuruza n’abahaha ibirayi mu masoko atandukanye, bavuga ko mu minsi mikuru igiciro cyabyo cyazamutse cyane ku buryo cyiyongereyeho asaga 30Frw.
Minisiteri y’Ubutabera yamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, IECMS, buzifashishwa mu koroshya servisi ahanini zijyanye n’ubutabera n’iz’ibindi bigo bitanga amakuru.
Umuryango "Uwezo Youth Empowerment" w’urubyiruko rufite ubumuga urasaba abatanga akazi kubagirira icyizere mu itangwa ryako kuko na bo bashoboye.
Urubanza ruregwamo Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Rtd Sgt Kabayiza Francois rwongeye gusubikwa.
Kubera akamaro kayo, REMA igiye kwagura gahunda yo kwita ku bidukikije mu mashuri igere mu bigo byose mu gihe yakorerwaga mu bigo bike.
Sosiyete sivile Nyarwanda ivuga ko ikibangamiwe n’abayitera inkunga barangiza bakanayitegeka uko igomba kuyikoresha batitaye ku byo iba yateguye gukora.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali na Ministeri y’uburezi, bwasabye 139 bahawe impamyabushobozi, gukomeza kwiga kugira ngo babone imirimo.
Ukozehasi Jean Nepo utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jali, yirirwa acuruza anahetse umwana avuga ko umugore yamutanye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’abiga mu ishuri rya Gikomero, barizeza kuzamuka kw’ireme ry’uburezi nyuma yo guhabwa inkunga irimo za mudasobwa.
Madame Jeannette Kagame yizihirizanyije iminsi mikuru n’abana, abifuriza noheli nziza n’imiryango yabo.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imali cya Zigama CSS butangaza ko muri 2020 buzaba bufite imali igera kuri miliyari 470 bitewe n’izamuka igaragaza.
Polisi y’Igihugu yerekanye ibicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga bifite agaciro ka miliyoni 14.5Frw, byambuwe abacuruzi muri uyu mwaka wa 2015.
Abanyeshuri 14 bo mu ishuri rya gisirikare rya Kenya (NDC) bari mu ruzinduko rugamije kwiga uko ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano.