Abafite ubumuga barasaba kwizerwa mu kazi

Umuryango "Uwezo Youth Empowerment" w’urubyiruko rufite ubumuga urasaba abatanga akazi kubagirira icyizere mu itangwa ryako kuko na bo bashoboye.

Mu kiganiro abayobozi bw’uyu muryango bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Ukuboza 2015, bagaragaje ko uru rubyiruko rugihura n’ibibazo byinshi mu gihe rushaka akazi nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorerwa mu mujyi wa Kigali bubyerekana.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro

Avuga ku mavu n’amavuko y’umuryango Uwezo Youth Empowerment, Umuyobozi wawo Omar Bahati, yagize ati"Twashinze uyu muryango kuko twabonaga urubyiruko rufite ubumuga butandukanye birugora kubona akazi ndetse rutanagira amahirwe angana n’ay’abandi ku bikorwa byo kuruteza imbere Leta yagendaga ishyiraho".

Bahati akomeza avuga ko ibi bituma uru rubyiruko rudindira mu iterambere, kugeza n’aho ngo usanga ubwarwo rwiheza bitewe n’uko sosiyete rubamo iba ikirufiteho imyumvire ikiri hasi yo kuvuga ko nta cyo bashoboye ari na yo mpamvu ubuvugizi bugomba guhoraho.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Vuningabo Emile, we yagarutse ku zindi ngorane urubyiruko rufite ubumuga ruhura nazo, ashingiye ku byavuye muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bajene 190 bo mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Agira ati" Kuri bake bafite akazi birabagora kukageraho ndetse ugasanga n’ibikoresho biborohereza imirimo bidahagije. Abandi babura uko bagera mu biro bimwe na bimwe kubera inzira, kutamenya amakuru y’ahari akazi kubera uburyo atangwamo, kwimwa inguzanyo n’ikibazo cy’ururimi".

Umuyobozi wa Uwezo Omar Bahati asobanurira abanyamakuru icyo uyu muryango ugamije
Umuyobozi wa Uwezo Omar Bahati asobanurira abanyamakuru icyo uyu muryango ugamije

Ubu bushakashatsi kandi ngo bwagaragaje ko muri aba 190 babajijwe, abafite akazi ari 23 gusa kandi ari mu mujyi hahurira benshi, ibi ngo bigatanga isura y’uko bimeze mu gihugu cyose.

Uyu muryango ukaba usaba abatanga imirimo haba mu bigo bya Leta no mu by’abikorera, kutabona abafite ubumuga nk’abadafite icyo bashoboye, ahubwo bakabaha amahirwe nk’ay’abandi mu bizamini cyane ko ngo muri bo harimo abize baminuje.

Umuryango Uwezo Youth Empowerment washinzwe mu mwaka wa 2013 ukaba ufite abanyamuryango mu turere twose tw’igihugu, intego yawo nyamukuru ikaba gukorera ubuvugizi urubyiruko rufite ubumuga ngo rube rwabona akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka