2016 uzasiga umuhanda Gisozi-Jabana urimo kaburimbo
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi buravuga ko umuhanda Gisozi-Jabana uzajyamo kaburimbo muri uyu mwaka uzabongerera iterambere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile, yatangarije Kigali Today ko imyiteguro yo kubaka uwo muhanda irimbanyije, ku buryo ngo kuwukora bizatangira muri uku kwezi kwa Mutarama.
Ati “Uyu muhanda uratangira gukorwa muri uku kwezi kwa mbere, kuko twamaze kwishyura abaturage bawuturiye 31 muri 42, abasigaye 11 ni abari bajuriye kugira ngo ibarura risubirwemo.”

Niragire akomeza avuga ko uyu ari uzagabanya ubucucike bw’ibinyabiziga mu bice bya Gatsata, Nyabugogo n’ahandi hahegereye.
Ati”Mu masaha ya mugitondo na nimugoroba abantu bava cyangwa bajya ku kazi, ndetse n’igihe imvura yaguye; abaturage ba Gatsata, Jabana, mu majyaruguru no hirya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ntabwo baba bakibasha kugenda”.
Koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi
Uyu muhanda ngo uzaba uciye inzira ya hafi hagati y’Umujyi wa Kigali n’Amajyaruguru, nk’uko Niragire yakomeje asobanura ko “uzahuza Agakiriro ka Gisozi n’ahandi mu duce twa Rulindo, Jali, Jabana, Gicumbi na Uganda haturuka imyaka n’ibindi”.
Ati “Tutarebye ibikomoka n’ibyoherezwa hanze y’igihugu bizava cyangwa bikagera i Kigali mu buryo bworoshye, abaturage ba Jali, Jabana, Rulindo na Nduba bazana ibicuruzwa mu Mujyi wa Kigali, ntibazongera kuzenguruka cyangwa kubangamirwa n’umubyigano w’ibinyabiziga.”
Umuhanda ngo uzakemura ikibazo cy’umutekano muke
Agace ka Kigarama umuhanda uzanyuramo kakunze kurangwamo ubujura bw’amabandi atobora amazu, ndetse abagenzi bakaba batinya kuwunyuramo kugira ngo batabambura cyangwa bakabiciramo.
Gitifu wa Gisozi yakomeje agira ati “Aho uyu muhanda uzanyura, amazu y’utujagari yarishyuwe ku buryo azavamo, ndetse bikazamfasha guhita nkumira ko hubakwa mu buryo butajyanye n’Umujyi wa Kigali.
Umuhanda uzahita uba nyabagendwa, ushyirweho amatara ku buryo ibikorwa by’umutekano muke bizacika”.
Muri Kanama 2015, ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatahaga inyubako y’Umujyi wa Kigali, abashoramari bamugejejeho ikibazo cy’uko babangamiwe n’umubyigano w’ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Majyaruguru no mu mahanga binyuze mu Gatsata. Kubaka umuhanda Gisozi-Jabana byaba bibabye igisubizo kuri bo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
WELL DONE !! ESE UMUHANDA UZANYURA NYACYONGA NDUBA ZINDIRO UZUBAKWA RYARI?
Waou!! Abitotomba ntacyo barabona ahubwo. Ikigaragara ni uko mu minsi mike iyi Kigali yacu izahindura isura. Mutubwire niba umuhanda uzakomeza Rulindo uciye iyo za Bweramvura.Dufite ubuyobozi bukorera umuturage kandi bureba kure. Thanks Muzehe wacu.