Ikibazo cy’ibura ry’imbuto mu buhinzi cyahagurukiwe

Abakora imirimo ijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi bashyizeho ishyirahamwe bazahurizamo imbaraga mu kurwanya ibura ry’imbuto rikunze kugaragara mu Rwanda.

Byavugiwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri shyirahamwe bise National Seed Association of Rwanda (NSAR), wabaye kuri uwu wa 21 Mutarama 2015.

Minisitiri w'Ubuhinzi yashimye igitekerezo cyo kunganira leta mu gucuruza imbuto zituburwamo izindi.
Minisitiri w’Ubuhinzi yashimye igitekerezo cyo kunganira leta mu gucuruza imbuto zituburwamo izindi.

Abagize iri shyirahamwe bakaba ari abatubuzi b’imbuto, abazicuruza n’abahagarariye inganda zizikora, Ibigo by’ubushakashatsi ku buhinzi, Minisiteri y’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa babo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Géraldine, avuga ko iri huriro riziye igihe kuko rigizwe n’abikorera bityo bakaba bagiye kunganira Leta.

Yagize ati “Bizinesi y’imbuto yakorwaga na Leta none ubwo hajemo urwego rw’abikorera rufite ubushake cyane ko ari bo bafite amafaranga, batubura ndetse bakanacuruza imbuto, hari byinshi bigiye gukemuka kuko Leta izajya ikurikirana gusa imikorere yabo.”

Bamwe mu bagize ishyirahamwe ryiyemeje kujya ritubura imbuto.
Bamwe mu bagize ishyirahamwe ryiyemeje kujya ritubura imbuto.

Akomeza avuga ko uko iri shyirahamwe rizagenda rimenyera imikorere ari na ko ryagura isoko, ikibazo cy’imbuto kizagenda gikemuka buhorobuhora cyane ko ngo na Leta itazabatererana.

Umwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe, Mukanyangezi Rose avuga ko ihuriro ryabo aritegerejeho ibisubizo bya bimwe mu bibazo yahuraga na byo.

Agira ati “Nzahabonera amakuru nkeneye bitangoye ndetse no kubona imbuto nkenera bizanyorohera kuko iri huriro ryacu rigizwe n’abantu bakora imirimo itandukanye ariko ihuriza ku mbuto no kongera umusaruro, tukaba tutari tuziranye kuko buri wese yakoraga ku giti cye.”

Umuyobozi w’iri huriro, Namuhoranye Innocent, avuga ko bagiye kwegera abahinzi bumve ibibazo byabo bijyane no kubona imbuto ndetse banabahugura.

Ati “ba rwiyemezamirimo bacuruza imbuto tugiye kubasaba ngo abe ari bo bamanuka bagasanga umuhinzi aho ari, bakamenya imbuto akeneye bakanamworohereza uburyo zimugeraho kandi zigifite ubwiza bwazo cyane ko tuzaba tubakurikiranira hafi.”

Akomeza avuga ko abarebwa n’imbuto bose bazahabwa amahugurwa n’inzobere zitandukanye ku buryo ikibazo cy’ibura ryazo cyangwa gutanga izitaberanye n’agace runaka kirangira bityo umusaruro ukiyongera haba mu bwiza no mu bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka