Ikibazo cy’ubutaka ni cyo gihangayikishije Abanyarwanda benshi

Hakozwe filime mbarankuru igizwe ahanini n’ubuhamya bw’abaturage, igaragaza ko ibibazo bishamikiye ku butaka bihangayikishije benshi mu Banyarwanda.

Iyi filime (Documentaire) yiswe "Butaka bwanjye, Kubaho kwanjye, Kudahwema kwanjye", igaragaza ko inkomoko y’amakimbirane iri hagati mu miryango, hagati y’abaturage n’ubuyobozi, ku buringanire hagati y’abagabo n’abagore bishingiye ku muco no ku mateka y’u Rwanda.

Amakimbirane menshi agaragara mu Rwanda aturuka ku bukata, nk'uko byagaragajwe na filime mbarankuru.
Amakimbirane menshi agaragara mu Rwanda aturuka ku bukata, nk’uko byagaragajwe na filime mbarankuru.

Byagaragarijwe mu kiganiro Centre Iriba ari na yo yakoze iyi filime yagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa Gatatu, tariki 20 Mutarama 2016, aho bayeretswe banasobanuza byinshi kuri yo.

Mugiraneza Assumpta, Umuyobozi wa Centre Iriba akaba n’umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, avuga ko icyatumye batekereza gukora iyi filime kwari ukugira ngo ibi bibazo bivugwa bigaragazwe na ba nyirabyo, bityo n’abafata ibyemezo babe bagira icyo bakora.

Yagize ati “Twashingiye ku bumenyi dufite mu mibanire y’abantu bushingiye ku cyizere twemera mu mibereho y’Umunyarwanda n’uburyo ashobora gusesengura ikibazo cye akanakigaragaza kurusha undi muntu wese.”

Mugiraneza Assumpta avuga ko ikibazo cy'ubutaka mu miryango gikomeye.
Mugiraneza Assumpta avuga ko ikibazo cy’ubutaka mu miryango gikomeye.

Akomeza avuga ko ikibazo cy’ubutaka batakirebeye mu Rwanda gusa, ahubwo ngo ubushakashatsi bwabo bwageze no mu bice bimwe byo mu bihugu by’Ibiyaga bigari nk’u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basanga na ho kirahari.

Avuga ku byo babonye muri ubu bushakashatsi, Mugiraneza yagize ati ”Amakimbirane agenda akura biturutse ku butaka n’imiyoborere, ashobora kuzatera ikibazo gikomeye.”

Bamwe mu batanze ubuhamya muri iyi filime, bagaruka ku bibazo bahuye na byo mu miryango yabo.

Abitabiriye ikiganiro bavuga ko ubutumwa buri muri iyi filime ari ingirakamaro.
Abitabiriye ikiganiro bavuga ko ubutumwa buri muri iyi filime ari ingirakamaro.

Umwe ati ”Mama wacu warokotse jenoside yagurishije isambu yose tutabizi kandi twaragombaga kuzungura umunani wa mama, aho tubimenyeye turamubaza atubwira ko ibyo bitatureba, ubu dufitanye amakimbirane akomeye.”

Undi ati "Twarokotse mu muryango turi abantu bane ariko kugabana imitungo byaratunaniye ku buryo ubu mukuru wanjye twabaye abanzi.”

Ibi bibazo bikunze kugaragara ku bana b’impfubyi bariganywa ubutaka n’ababarera, ku butaka bw’abazize jenoside bwubatswemo imidugudu n’ibindi bikorwa remezo, hatitawe ku bana barokotse no kubiyandikishijeho ubutaka mu buryo bw’uburiganya nk’uko byagaragajwe n’iyi filime.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka