Abarangije muri Kaminuza ya Kigali baracyafite urugendo

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali na Ministeri y’uburezi, bwasabye 139 bahawe impamyabushobozi, gukomeza kwiga kugira ngo babone imirimo.

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko mu barangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelor’s degree), 13% buri mwaka babura imirimo; bikaba ngombwa ko ababishoboye biyongeza icyiciro cya kabiri (masters), kugira ngo bagire ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo.

Abarangije muri Kaminuza ya Kigali baracyafite urugendo.
Abarangije muri Kaminuza ya Kigali baracyafite urugendo.

Byatangajwe na Ministiri w’uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias, mu muhango wa gutanga impamyabushobozi za mbere muri Kaminuza ya Kigali, kuri uyu wa kabiri ariki 15 Ukuboza 2015.

Yagize ati “Ibintu byarahindutse muri iki gihe, ubu ntabwo wakwitwaza ngo ufite ubumenyi, ahubwo wakwitwaza icyo ubukoresha.

Mbonye ahanditse ngo Kaminuza ya Kigali yashyize ku muhanda 150 bashaka akazi; mbasabe mwe kuba nk’ibindi bigo bisohora abashaka akazi, ahubwo mube abahanga akazi; icyakora inzira iracyategereje abashaka kuba indashyikirwa mu burezi.”

Ministiri w'uburezi(wambaye costume), hamwe n'abayobozi ba Kaminuza ya Kigali, ku munsi wo gutanga impamyabushobozi.
Ministiri w’uburezi(wambaye costume), hamwe n’abayobozi ba Kaminuza ya Kigali, ku munsi wo gutanga impamyabushobozi.

Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Prof Nshuti Manasseh wigeze kuba Ministiri w’ubucuruzi mu Rwanda, yunzemo ko impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza zitagifite agaciro gahambaye cyane, akangurira abarangije gukomeza kwiga.

Ati “Barangije icyiciro kimwe, bafite ibindi bibiri ‘Masters na PhD’ imbere; ariko kandi ikigamijwe si ukubona diporome gusa, bagomba no kugera ku banyarwanda n’ababyeyi babo, bakabitura icyo bahawe muri kaminuza.

Abanyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali nabo barashimangira ko kubona imirimo bigoye, bakurikije “ubwinshi bw’abamaze kubona impamyabushobozi batagira akazi.”

Mudahigwa Fulgence ushoje mu ishami ry’ubucuruzi akaba ari n’umwarimu, avuga ko atarabona umurimo ujyanye n’ibyo yigiye kandi ngo arabona bitoroshye; mugenzi we Nyiramazahabu Chantal akongeraho ko agiye gushaka aho yajya gusaba akazi.

Abigisha muri Kaminuza ya Kigali, umuhango wo gutanga impamyabushobozi wagizwe no gucuranga kwa bande ya Polisi y'igihugu.
Abigisha muri Kaminuza ya Kigali, umuhango wo gutanga impamyabushobozi wagizwe no gucuranga kwa bande ya Polisi y’igihugu.

Kaminuza ya Kigali imaze kwakira abagera ku bihumbi bine bayigamo mu myaka ibiri imaze ishinzwe; yigisha ibijyanye n’ubucuruzi, amategeko, ikoranabuhanga n’ubwubatsi.

Abayigamo baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y’epfo,Burundi, Kongo Kinshasa, Nigeria n’u Buhindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aha leta ni dufashe kuko birakomeye nahubundi ibyo nibirori twifuzaturibenshi

yego yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Mwashyiraho urubuga rwokureba abemera ko itegeko nshinga rihinduka cga ridahinduka?

alias yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka