Gahunda ya "Green Schools" igiye gushyirwa mu mashuri yose

Kubera akamaro kayo, REMA igiye kwagura gahunda yo kwita ku bidukikije mu mashuri igere mu bigo byose mu gihe yakorerwaga mu bigo bike.

Mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Minisiteri y’Uburezi n’iy’Umutungo Kamere n’abandi bafite aho bahurira n’ibidukikije, yabaye kuri uwu wa 17 Ukuboza 2015, MINEDUC yahawe inshingano zo kugira iyi gahunda iyayo.

Gahunda yo kubungabunga ibidukikije yiswe "Green Schools" igiye gushyirwa mu bigo by'amashuri byose.
Gahunda yo kubungabunga ibidukikije yiswe "Green Schools" igiye gushyirwa mu bigo by’amashuri byose.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier, avuga ko iyi gahunda yiswe "Green Schools", ituma abana bigira ahantu heza habarinda n’impanuka.

Agira ati "Ahantu hari ubusitani bwitaweho hafasha umwana kwiga neza, yaba anakina akitura hasi ntagire ingaruka mbi nyinshi nk’uko yaba aguye ahantu hakumbagaye".

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Uburezi yiteguye gukomeza iyi gahunda, ikayongeramo imbaraga cyane ko ifite urugero rwiza ireberaho rwatanzwe na REMA ubwo yerekanaga ibyo yakoze mu myaka itanu ishize ibikorera mu mashuri amwe.

Avuga ku mpamvu bihawe MINEDUC, Dr Biruta, Minisitiri w’Umutongo Kamere, yagize ati "Iyi gahunda yari iri mu mashuri 207 gusa mu gihugu cyose, none kubera ko igiye gushyirwa mu mashuri yose, MINEDUC igomba kubigiramo uruhare runini".

Dr Vincent Biruta avuga ko kwita ku bidukikije bifitiye akamaro igihugu cyose.
Dr Vincent Biruta avuga ko kwita ku bidukikije bifitiye akamaro igihugu cyose.

Akomeza avuga ko REMA nk’ikigo cyatangije Green Schools, izakomeza kubikurikirana, itange inama ndetse n’inkunga yakenerwa kugira ngo iyi gahunda ikomeze igende neza kuko ifitiye akamaro abanyeshuri by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Gahunda ya Green Schools yatangijwe na REMA mu 2011, ikaba yakoreraga mu bigo by’amashuri 207.

Mu byakozwe harimo guhugura abanyeshuri n’abarimu ku bijyanye no kurengera ibidukikije, gutera ibiti by’amoko anyuranye 200 kuri buri shuri no gushyiraho ibigega bifata amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka