Polisi yagaragaje ibicuruzwa bya miliyoni 14.5Rwf byambuwe abacuruzi

Polisi y’Igihugu yerekanye ibicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga bifite agaciro ka miliyoni 14.5Frw, byambuwe abacuruzi muri uyu mwaka wa 2015.

Ibyo bicuruzwa byafashwe muri gahunda Polisi y’igihugu ikorana buri mwaka n’iyo mu bihugu 13 byo mu gace k’Afurika y’uburasirazuba (EAPCO), aho bashakisha ibicuruzwa bya magendu, ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge.

Ububiko bw'ibicuruzwa bitemewe byafatiwe mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka.
Ububiko bw’ibicuruzwa bitemewe byafatiwe mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko ibi bicuruzwa byiganjemo amavuta yo kwisiga, imbuto z’ibihingwa n’imiti yazo hamwe n’amafumbire, ibinyobwa byiganjemo inzoga, ndetse n’imiti; byafatanywe bamwe mu bacuruzi mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati "Turacyashakisha ngo tumenye aho babirangurira cyangwa stock babikuramo, gusa uwafatanywe igihanga niwe uri mu cyaha; hari akazi kenshi ariko dufite umutwe wihariye ushinzwe kugenzura bene ibyo bicuruzwa.”

ACP Twahirwa yavuze ko nta bihano byahabwa abafatanywe ibi bicuruzwa uretse kubibambura, kuko kikiri igihe cy’ubukangurambaga, hakazanozwa amategeko ahana ibyaha bijyanye n’ubucuruzi bw’ibitemewe.

Ibicuruzwa bitemewe byafashwe muri uyu mwaka byiganjemo amavuta yo kwisiga.
Ibicuruzwa bitemewe byafashwe muri uyu mwaka byiganjemo amavuta yo kwisiga.

Ministeri y’ubuzima mu ijwi rya Semana Edmond ukora mu by’imiti, iraburira abantu kudapfa kwisiga amavuta n’amasabune abonetse yose, bitewe n’uko biteza ku buryo bukabije indwara z’uruhu zirimo na kanseri.

Ati “Nk’amavuta arengeje 0.03% bya hydrochnone muri yo, atera ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu, none ndabona aya yitwa Caro Light afite ingana na 2%, murumva ukuntu turimo kurushaho kwishyira mu byago.”

Semana akomeza kuburira abantu cyane cyane ab’igitsina gore bisiga amavuta yitwa umukorogo, ko bari mu kaga katoroshye.

Polisi y’igihugu n’inzego bafatanije gushakisha ibicuruzwa bibujijwe mu gihugu, bavuga ko bitoroshye ku baturage gutahura ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byabateza ingaruka mbi, ahubwo ngo bahagurukiye gukorana n’inganda zohereza ibintu mu Rwanda.

Uruganda rufite ibicuruzwa mu gihugu ruha Leta ikirango gisomwa n’akamashini kabugenewe, ku buryo ngo iyo ari icyiganano ako kamashini katabasha kukibona.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka