Gutanga kandidatire ku myanya y’ubuyobozi mu turere byongerewe igihe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko igihe cyari giteganyijwe cyongereweho iminsi itanu ku bifuza gutanga kanditatire ku myanya y’ubuyobozi mu turere.

Byavugiwe mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa gatanu tariki 15 Mutarama 2016 ari naho gutanga candidature byari guhagararira, ubwo bagaragazaga aho imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze igeze.

Abayobozi muri Komisiyo y'amatora basobanura aho imyiteguro yayo igeze.
Abayobozi muri Komisiyo y’amatora basobanura aho imyiteguro yayo igeze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yavuze impamvu bongereye igihe kugeza tariki 20 Mutarama 2015 ari uko basanze hari ibyemezo byagoranye kuboneka kuri bamwe.

Yagize ati “Abifuza gutanga kandidatire twabonye ari benshi kandi bagaragaza ko hari ibyangombwa birimo kubagora kubibona cyane nk’icyemezo cy’uko batafunzwe, biba ngombwa ko tubongerera iminsi bityo hatazagira ucikanwa.”

Ikindi kandi ngo kwakira kandidatire byagombaga gutangira ku italiki 4 Mutarama 2016, uwo munsi uba ikiruhuko, biba ngombwa kuwongeraho.

Ku bijyanye n’ibikoresho bizifashishwa mu matora, Perezida wa Komosiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda, avuga ko nta kibazo gihari uretse ku makarita y’itora usanga abaturage baba batayafite bose.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi.

Agira ati “Abantu badafite amakarita bakomeze bajye kuyashaka mu buyobozi bw’ibanze kuko aracyatangwa kugeza mu kwezi kwa kabiri bityo bazoroherwe mu matora.”

Akomeza avuga ko bifuza ko amakarita y’itora yakoreshwa kugeza mu mwaka wa 2018, nyuma yaho hakazakoreshwa irangamuntu na lisiti y’itora gusa kuko ngo babona ahenze kandi afata n’umwanya w’abaturage bajya kuyashaka.

Aya matora y’inzego z’ibanze ategurwa azatangira ku italiki 8 Gashyantare 2016, atangirane n’itora rya Komite nyobozi z’Imidugudu ndetse n’abayihagarariye mu nama njyanama y’akagali, bikaba biteganyijwe ko azarangira ku italiki 4 Werurwe 2016.

Gutangaza muri rusange ibyavuye mu matora bikaba biteganyijwe kuzaba ku italiki 8 Werurwe 2016, nk’uko NEC ibivuga.

Aya matora ngo azatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 3,5 nk’uko NEC ibitangaza, kandi kugeza ubu ngo nta kibazo gihari cyazatamabamira imigendekere myiza y’aya matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka