Umushinga w’Abanyamerika wita ku buzima bw’Umuryango (SFH) ufatanije na Access Bank, basannye zimwe mu nyubako bubakira iryo shuri ibigega by’amazi, icyumba cy’ikoranabuhanga banagishyiramo za mudasobwa.

Ranguide Nyirahabimana, Umuyobzi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, yashimye iyi nkunga abafatanyabikorwa batanze.
Yagize ati “Mbere aya mashuri yari agizwe n’amadirishya y’ibiti, twagiraga ipfunwe ryo kuvuga ko ari mu karere ka Gasabo.”
Yizeza ko imyigire kuri urwo rwunge rw’amashuri ruri mu cyaro cy’umujyi wa Kigali, igiye kurushaho kuba myiza bitewe n’uko ibyaburaga nk’amazi, urumuri ruhagije, za mudasobwa zifasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, byose ngo byabonetse.
Nyiransengiyumva Asinatha, umwe mu banyeshuri bahiga, yagize ati “Ntabwo tuzongera kujya twiga ikoranabuhanga mu magambo gusa kuko twabonye mudasobwa.”

Abanyeshuri bashima kandi ko ikigo cyabo kigiye kurushaho kugira isuku kubera kuvugurura inyubako zari zishaje, ndetse no kubona ibigega by’amazi.
Umuyobozi wa SFH, Manasseh Wandera Gihana yijeje ko bazakomeza gukorana n’abikorera batandukanye batari Access Bank gusa, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza mu baturage b’akarere ka Gasabo.
Avuga ko batangiriye mu murenge wa Gikomero, ariko ngo uko bagenda babona abaterankunga bafatanya nabo, bazakomeza gufasha abaturage kuzamura imibereho myiza no kubigisha isuku.
Ikigo cy’amashuli cya Gikomero cyigamo abanyeshuli 1200 bari mu mashuli abanza, hamwe na 400 biga mu yisumbuye.
SFH ivuga ko umushinga wo gufasha iri shuri wateganije ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika, ariko ngo ibimaze kuhakorwa bifite agaciro ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
birashimishije cyane impinduka zabaye kukigo cyamashuri ya gikomero twizereko bizagirira akamaro abana bahiga nabazahakomereza.