Kinyinya: Bizeye kuyobora indi mirenge mu isuku
Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo ufatanije n’abawutuye, ngo bizeye kuyobora indi mu isuku nyuma y’umuganda babona waruse ukorwa buri kwezi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Muarama 2015 n’ubwo atari umunsi w’umuganda ku rwego rw’igihugu, ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya buvuga ko bwatunguwe n’ubwitabire bukomeye bw’abaturage bakoze isuku mu mihanda.

Dusabe Anuarite, ushinzwe isuku muri Kinyinya, yavuze ko bagendeye ku muganda wakozwe kuri uyu munsi, aho abatuye akagali ka Kagugu bakoze kilometero 3,5 z’umuhanda werekeza i Nduba, asanga agaciro kawe karushije ak’uwo bakora ku rwego rw’Igihugu buri kwezi.
Yagize ati “Aya ni amarushanwa mu isuku n’umutekano twizeye gutsinda nk’uko n’ubushize twabonye igihembo cy’imodoka y’ikamyo, cyatanzwe n’Umujyi wa Kigali ufatanije na Polisi y’Igihugu.”
Bamwe mu baturage bavuga ko bumva akamaro ko gukora uyu muganda, kuko muri uwo murenge naho ngo malaria ibarembeje bitewe n’ubwiyongere bw’imibu, nk’uko uwitwa Gasana Charles yabitangaje.

Ati “Hano iwacu urugo wajyamo ntuhasange umurwayi wa malaria, ntiwabura kuhasanga uyikirutse; nanjye ubwanjye ndayirwaye kandi mfite abana batanu bose nabo bari bayirwaye.”
Amarushanwa yo kugira ngo Kinyinya ikomeze kuba imbere mu isuku ngo arakomeje, nk’uko abayobozi muri uwo murenge babimenyesheje abaturage.
Dusabe yabigishije ko 80% by’indwara abantu barwara ziterwa n’umwanda, ku buryo ngo baramutse bitabiriye gutema ibihuru, bagakaraba bakoza ibintu, bakirinda kumena imyanda aho babonye ndetse bagasibura imiyoboro y’amazi mabi; ngo baba bagabanije ikigero cy’izo ndwara kurenza 45%.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatanije na Polisi y’Igihugu, baratangira kuzenguruka mu baturage mu cyumweru gitaha, aho bazaba bagenzura aho abaturage bageze bashyira mu bikorwa gahunda y’isuku n’umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|