Abadozi bo mu Rwanda bahagurukiye guca "caguwa"

Abadozi bo mu Rwanda bashinze urugaga bahurizamo ingufu n’ibitekerezo kugira ngo bahaze isoko ry’imyenda mu bwishi no mu bwiza caguwa icike.

Mu nama yahuje urugaga rw’abadozi, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda na sosiyete sivile kuri uwu wa mbere taliki 11 Mutarama 2015, abadozi bavuze ko biyemeje guteza imbere imyambarire ku buryo nta bantu bazongera kwifuza kugura imyenda yambawe ikunze kwitwa caguwa cyane ko bagiye gushinga uruganda.

Abagize urugaga rw'abadozi ngo biyemeje guca caguwa.
Abagize urugaga rw’abadozi ngo biyemeje guca caguwa.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Kanimba François, avuga ko iki ari igikorwa gikomeye aba badozi bagezeho kuko ubufatanye ari yo nzira yo kugera ku mikorere myiza.

Yagize ati “Abadozi barahari ariko kubera ukuntu bakora nka ba nyamwigendaho, bituma ntacyo bageraho kuko batabasha guhaza isoko ry’imyenda ryo mu Rwanda cyane cyane nk’abashaka impuzankano nyinshi bikaba ngombwa ko bazitumiza hanze."

Akomeza avuga ko uku gutumiza imyenda hanze y’u Rwanda ari byo binatiza umurindi iya caguwa igakomeza ikinjira kandi n’abadozi bo mu Rwanda bashobora gukora ibintu byiza byakwibagiza abakiriya babo ibyo hanze.

Minisitiri Kanimba avuga ko kwishyira hamwe bikemura ibibazo byinshi.
Minisitiri Kanimba avuga ko kwishyira hamwe bikemura ibibazo byinshi.

Avuga kandi ko mu rwego rwo gushyigikira inganda zo mu Rwanda zikora imyenda, imisoro ku myenda ya caguwa igiye kuzamuka cyane kugira ngo abayicuruza bacike intege cyane ko iyi myenda ngo itaba yujuje ubuziranenge.

Mukantwari Alivera, umuyobozi w’urugaga rw’abadozi bo mu Rwanda, avuga ko hari ibibazo bahuraga na byo mu kazi kabo ari yo mpamvu bishyize hamwe ngo babishakire ibisubizo.

Ati "Ahanini duhura n’ikibazo cy’ubushobozi buke bigatuma tubura ibikoresho bigezweho, hari kandi amajyora tudodamo imyenda atumizwa hanze atugeraho ahenze cyane kubera imisoro bigatuma imyenda iva hanze igira igiciro gito ku yacu bikaduhombya."

Yongeraho ko kuba babashije kwishyira hamwe ari intambwe ikomeye bateye kuko ngo bibonamo ubushobozi kandi bafite n’ubumenyi butandukanye bagiye gushyira hamwe.

Mu mwaka ushize wa 2015, u Rwanda rwasohoye miliyoni 100 z’amadorari y’Amerika mu kugura imyenda ituruka hanze ari yo mpamvu igitekerezo cy’aba badozi kigiye gushyigikirwa nk’uko Minisitiri kanimba yabivuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Minister KANIMBA urakora, uri umuhanga kabisa

maso yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

byaribyo ariko sinziko bishoboka kubeko ugereranyije ibigurwa cyane nge mbona ari caguwa thx

morick yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka