Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta ugereranyije na 2014

Mu gutangaza amanota y’ibizamini mu mashuri yisumbuye n’icyiciro rusange y’umwaka wa 2015, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko imitsindire yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2014.

Abanyeshuri bakoze ikizamini bo mu mashuri abanza bose bari 160.357, muri aba abatsinze bangana na 136.007 bihwahye na 84.82% mu gihe mu mwaka wa 2014 hari hatsinze abagera kuri 132.698 bingana na 84.50% nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Rwamukwaya Olivier yabitangaje.

MINEDUC yatangaje uko abana batsinze ibizamini bya Leta mu mashuri abanze n'icyiciro rusange cy'ayisumbuye (Photo archives).
MINEDUC yatangaje uko abana batsinze ibizamini bya Leta mu mashuri abanze n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye (Photo archives).

Akomeza avuga ko, muri rusange abakobwa batsinze ari benshi kurusha abahungu, kuko imibare igaragaza ko abakobwa batsinze bangana na 55% mu gihe abahungu ari 44.9%. Gusa mu banyeshuri 6.482 batsinze neza nk’ indashyikirwa, abahungu ni bo baza imbere na 58.19% mu gihe abakobwa ari 41.81%.

Mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abanyeshuri bakoze ikizamini muri 2014 bari 86.461 naho muri 2015 bari 84.868. Muri aba hatsinze 74.036 bahwanye na 87.24% mu gihe mu mwaka wa 2014 hatsinze 74.851bahwanye na 86.57%.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Olivier Rwamukwaya, yakira amanota mbere yo kuyatangaza.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Olivier Rwamukwaya, yakira amanota mbere yo kuyatangaza.

No muri iki cyiciro abakobwa ni bo batsinze cyane kuko ari 38.277 bihwanye na 51.70% mu gihe abahungu ari 35.759 bangana na 48.30%.

Kimwe no mu mashuri abanza, abahungu ni bo baza imbere kuko ari 64.68% mu gihe abakobwa ari 35.32%, ku banyeshuri 9.225 bari mu cyiciro cy’abatsinze neza, ari cyo cyitwa icyiciro cya mbere cy’abatsinze.

Bamwe mu bari muri uwo muhango.
Bamwe mu bari muri uwo muhango.

Abanyeshuri batsinze haba mu y’abanza n’icyiciro rusange, bashyirwa mu byiciro bine bitewe n’amanota baba babonye.

Mu y’abanza uwatsinze kurusha abandi afite amanita (aggregate) 5 naho mu cyiciro rusange akagira aggregate 8.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Njyewe mfite umwanawakoze examination noneyagize aggrigete 21kandi numukubwa nonemwafatiyekurizingahe THANKYOU!!!

NKUNDWANABAKE DEO yanditse ku itariki ya: 17-01-2018  →  Musubize

Nayahe Manota Yifatizo Mwafatiyeho Kubizamini Bya Leta

HARERIMANA Joseph yanditse ku itariki ya: 23-01-2016  →  Musubize

Rwose turashimira republica y’Urwanda mungamba yihaye yokuzamura ireme ryuburezi arko mwihangane mutubarize inota fatizo muri primary byumwihariko kubahungu ndetse nabakobwa no cyiciro rusange cyamashuri yisumbuye Troncom Tubaye tubashimye murakoze !!

Abdoul sibomana yanditse ku itariki ya: 23-01-2016  →  Musubize

Mutubwire inota fatizo ryo kwemererwa kujya mu mashuri y’indashyikirwa(boarding schools)?

Kaganga yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Ko mutatubwiye inota fatizo ese abavugako ari 69 Tronc com ,primaire 41 nibyo ?mutubarize

Denyse yanditse ku itariki ya: 19-01-2016  →  Musubize

nigutewareba amanota wagize

Ntunzwenimana Fiston yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

abakoze neza tubashimire abandi nabo bikubite agashyi ubuzima burakomeza nyuma y’ibi

Rwasa yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka