Col Byabagamba yagaragaye imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, mu rubanza areganwamo na Rtd Brig. Gen. Frank Rusagara ndetse na Rtd Sgt. Kabayiza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Col Byabagamba yakoreye iki cyaha i Djuba, ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo zari mu butumwa bw’amahoro muri UNMIS.
Umwe mu batangabuhamya bashinja Col Tom Byabagamba witwa Col Chance Ndagano, mu nyandikomvugo ye, avuga ko ubwo bari i Djuba mu butumwa bw’amahoro, Col Byabagamba yababwiye inkuru y’urupfu rwa Rtd Maj John Sengati, akavuga amagambo asebya Leta n’ubuyobozi buriho, ashaka kugaragaza ko Leta y’ u Rwanda ari yo iri inyuma y’urwo rupfu.
Undi mutangabuhamya witwa Col David Bukenya, na we wari mu basirikare bari bahagarariye u Rwanda mu butumwa bw’amahoro i Djuba, yavuze ko yiyumviye Col Byabagamba avuga ko Leta (y’u Rwanda) yahubutse mu kuzamura imisoro.
Ibi kandi, aba basirikare babihurizaho na Lt Col Ibambasi Alex na Lt Col Alex Karakire, banditse mu nyandikomvugo zishinja Col Tom Byabagamba, ko bamwiyumviye avuga amagambo mabi asebya abayobozi bakuru b’igihugu, ndetse anaganisha ku kwangisha abasirikare ubuyobozi buriho.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ikindi cyaha burega Col Byabagamba, aho bwavuze ko yatangarije abasirikare ko Lt Joel Mutabazi uherutse gukatirwa n’inkiko za Gisirikare yafunzwe azira ubusa.
Ubushinjacyaha bwanzura, bwatangaje ko ayo magambo yavugwaga n’umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda kandi wari n’umuyobozi aho mu butumwa bw’amahoro, afatwa nko gusebya Leta y’u Rwanda ndetse no gusebya igihugu muri rusange.
Col Byabagamba yiregura, yavuze ko ibyo bamureze ku cyaha cya kabiri banifashishije ibimenyetso byo ku cyaha cya mbere, ari byo yireguye ubwo yireguraga ku cyaha cya mbere aregwa cyo gukwiza ibihuha, aboneraho guhakana avuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bumushinja iki cyaha atari ukuri.
Col Byabagamba n’abamwunganira bahakanye ibyavuzwe mu buhamya bwamushinjaga amagambo mabi asebya Leta n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ahakana ko atavuga Leta y’u Rwanda nabi kuko nta n’indi yabayemo.
Maitre Gakunzi Valery na Maitre Ngirabatware Albert bunganira Col Byabagamba, bavuze ko umukiliya wabo (Col Byabagamba), ubwo yari Umuyobozi Wungirije w’Ingabo za UNMIS, yatangwagaho raporo nziza ku buyobozi bukuru bw’igihugu, zigaragaza ko yitwaraga neza mu kazi, banagaragaza ko Col Byabagamba yaje gushimirwa iyo myitwarire myiza yagaragazaga mu kazi, akongererwa manda.
Ku cyaha cyongeweho, cyavugaga ko Col Byabagamba yavuze ko Lt Mutabazi yarenganyijwe, abibwira Brig.Gen Aloys Muganga, Col Byabagamba yireguye avuga ko atigeze avugana na Brig. Gen Muganga kuri Mutabazi.
Col Byabagamba yavuze ko aho azi neza yavugiye Mutabazi ari mu nama yahuje aba coloneli n’aba jenerali b’Ingabo z’u Rwanda, yayobowe na Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, kandi ngo icyo gihe Mutabazi yari agifunze, ataratoroka. Ibi na byo Col Byabagamba yabihakanye.
Nyuma yo kwiregura kwa Col Byabagamba n’abamwunganira, urubanza rwasubitswe; rukazakomeza ku wa Gatanu, tariki 15 Mutarama 2015.
Uru rubanza ruzakomeza Rtd Brig. Gen. Frank Rusagara na we yiregura ku bindi byaha aregwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|