INILAK yemerewe kongera kwitwa Kaminuza

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyemereye Ishuri Rikuru rya INILAK kongera kwitwa kaminuza biyihesha guhindura izina yitwa UNILAK.

RGB yabikoze ku busabe bwa INILAK nyuma yo kuyigaragariza icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi kigaragaza ko INILAK yujuje ibisabwa, ikanashingira ku Itegeko No04/2012 rigenga imiryango itegamiye kuri Leta n’imikorere yayo.

INILAK yemerewe kongera kwitwa UNILAK.
INILAK yemerewe kongera kwitwa UNILAK.

INILAK yashyikirijwe icyemezo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kiyemerera ko ihinduriwe izina bityo ikaba ibaye UNILAK imbere y’amategeko.

Iki cyemezo INILAK ikibonye nyuma y’imyaka ibiri yari imaze isaba ko yahindurirwa izina igasubira ku izina ryayo rya UNILAK dore ko ariko yahoze yitwa mbere ya 2008.

Dr. Ngamije Jean, Umuyobozi wa UNILAK avuga ko kongera kwitwa kaminuza ari ishema rikomeye kuri bo.

Agira ati “Kuba twongeye kwitwa kaminuza ni ishema kuri twe! Bizarushaho kudutera ishyaka ryo kugera ku ntego twihaye nka kaminuza kandi nta shiti ko bizarushaho gukuza isura nziza dufite muri sosiyete.”

Icyangombwa cya RGB cyemerera INILAK guhindura izina ikaba UNILAK.
Icyangombwa cya RGB cyemerera INILAK guhindura izina ikaba UNILAK.

Bamwe mu banyeshuri biga muri UNILAK, na bo bavuga kuba ishuri bigamo rihawe izina rya kaminuza bizabafasha gukuraho urujijo ku babashidikanyagaho, ko ahari bo batiga muri kaminuza kandi ngo bizabongera ishyaka mu masomo yabo.

UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventiste. Kuri ubu ifite amashami atatu harimo icyicaro gikuru i Kigali, Ishami rya Nyanza n’irya Rwamagana.

Amasomo atangirwa muri UNILAK ari ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n’icya gatatu ari cyo master’s mu mashami y’Ubukungu, Ibidukikije, Amategeko ndetse n’Ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo cyanje nagiraga mbaze kubantu ba graduating kuva 2014- 2015.
Batabonye diploma zabo bitewe nokuba batari mugihugu bigeyemo ndavuga urwanda.
Twazibona gute mudufashe.
Murwkoze

Mutebutsinda charles yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka