Abaturage barakemanga ubwinshi bw’insengero z’inzaduka

Abatuye mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bemeza ko habarurirwa amatorero agera ku 10, bakemeza ko abenshi bishakira amaramuko.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace gaherereye mu mudugudu wa Dusenyi, akagari ka Kagugu, bavuga ko babona atari uburyo bwo gushaka kumenyekanisha Imana mu bantu, ahubwo ari ugushaka amafaranga bihishe inyuma y’ijambo ryayo.

 Insengero nyinshi mu mudugudu wa Dusenyi, ku buryo hari n'iziri mu ngo z'abantu.
Insengero nyinshi mu mudugudu wa Dusenyi, ku buryo hari n’iziri mu ngo z’abantu.

Umwe ati “NJye ndabona ari ukwihangira imirimo; ni bizinesi rwose kuko insengero ziragera mu 10; hari ADEPR ebyiri, Methodiste nazo ni ebyiri, Jehovah Shalom, aba libre, hari na hariya ugiye kugera mu kabuga harimo izirenga eshatu.”

Indi mpamvu ituma aba baturage binubira insengero nyinshi mu mudugudu wa Dusenyi, ,ni uko zihora zisakuriza abazegereye ku buryo ngo haba ku manywa cyangwa ninjoro buri munsi hahora amateraniro.

 Urundi rusengero mu rugo rw'umuntu.
Urundi rusengero mu rugo rw’umuntu.

Uwitwa Alice utuye muri uyu mudugudu, ati “Insengero se! humm! Ni abihangiye imirimo; ahubwo muzazikure muri iki gihugu; ubu haruguru y’iwanjye ni ugusakuza guhera mu gitondo kugeza ninjoro, kandi baraterana no mu minsi y’imibyizi.”

Ariko umuturanyi w’Itorero Jehovah Shalom, we aravuga ko ntacyo urusaku rumutwaye, kandi hari abayobozi benshi baturanye n’iryo torero batajya bagaragaza ikibazo na gito batewe n’urusaku rw’amatorero asengera mu mudugudu wa Dusenyi.

Muri uyu mudugudu hari n'insengero nini.
Muri uyu mudugudu hari n’insengero nini.

Umukuru w’Itorero Jehovah Shalom Pantekote, Rev Emmanuel Bandushimana we ntiyemeranya n’abavuga ko basakuriza abaturage.

Ati “Hano hatuye umuyobozi wa Polisi mu karere Gasabo, yewe n’ukorera i Remera atuye aha, kandi nta ruswa twabahaye; dufite ubuyobozi ku buryo bibaye ikibazo twabikemura.”

Abaturage bavuga ko amatorero ameze nk’ahana iminsi mu buryo bwo gusenga muri Dusenyi, aho kuri uyu wa kabiri Itorero Jehovah Shalom ari ryo ryiriwe risenga.

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko muranyumvira Placi?? ikibyihishe inyuma c bariya bateka mutwe ngo babagire gute? Bucya kabiri c bataryanye ukabona bagabanye sheeting? Akaba ayishinze kuwundi muturanyi? yemwe imana yaragowe cyokora ubuhanuzi burabivuga! Bayobozi nimutabare!

Ruti yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

@Placide: ni mu yihe myaka ishize wowe wigeze wumva abantu bahera mu gitondo bakagera mu gicuku bahonda ingoma bavuza ibinyuguri ngo bari mu mwuka, ntawe ukora akandi kazi ari ugusakuza gusa? Ngaho nawe noneho dusobanurire: mbere nta Mana yari ihari cyangwa ntiyumvaga ku buryo kuyibwira ubu bisaba guteza ubwega? Polisi idufashe guca vuba aka kajagari k’abanyamitwe amazi atararenga inkombe. Abantu barinubira ibibangamiye umutekano wabo uti hari ikibyihishe inyuma? Igiki se?

mahoro jack yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Mu byukuri hamwe na hamwe barasakuza mu nsengero nibihinduke ariko nkibaza nti imyaka yose ishize insengero ziriho namatwi abantu bayafite nibwo abantu basakurijwe bwambere? Ndabona hari ibintu byihishe inyuma biri mu nyungu zabantu kugiti cyabo?

Placide yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka