Ngo haracyakenewe ubunyamwuga ku bakora filime Nyarwanda

Abareba filime Nyarwanda bavuga ko ari ngombwa ko abazikora bongera ubunyamwuga kugira ngo zibashe guhangana n’inyamahanga.

Mu biganiro byahuje abakora amafilime, abayacuruza, abafatanyabikorwa babo n’abandi bafite aho bahurira n’ibijyanye na filime byabaye ku wa 8 Mutarama 2016, byagaragaye ko hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abakora aka kazi bagarurire icyizere Abanyarwanda.

Abitabiriye ibiganiro ku iterambere rya sinema mu Rwanda.
Abitabiriye ibiganiro ku iterambere rya sinema mu Rwanda.

Umuyobozi w’ikoranabuhanga mu kigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, WDA, Mugume Nkuranga David, avuga ko abakora filime mu Rwanda hari iby’ingenzi bagikeneye.

Agira ati "Icya mbere ni uko haboneka abahanga mu bya filime bagahugura ababikora mu Rwanda, nibamara kumenya gukora filime zirimo ubuhanga, abashoramali bazizana bityo amafaranga akenerwa aboneke kuko ari yo akunze kuba ingume mu gihe ibijyanye n’uwu murimo bihenze cyane".

Akomeza avuga ko WDA yiteguye gufasha abashaka kongera ubumenyi muri uwu mwuga cyane ko hari amashuri mu Rwanda abyigisha kandi yagizemo uruhare ngo atangire gukora.

Umwe mu bakora uwo mwuga avuga ku bibazo bakunze guhura na byo yagize ati "Abenshi muri twe dukora aka kazi ntaho twabyize, ikindi nta bikoresho bigezweho tuba dufite bityo ugasanga ubwiza bw’ibyo dukora butishimiwe ku isoko ari byo bituma filime z’amahanga ari zo zirebwa cyane."

Akomeza avuga ko n’ibyo bakora bikajya ku isoko bitabinjiriza amafaranga kubera ababyigana bakabigurisha bikaba ari bo bikiza kurusha ba nyirabyo.

Ntihabose Ismail, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Sinema mu Rwanda, we agaruka ku myitwarire y’abakora sinema mu Rwanda.

Agira ati "Niba ukina filime Nyarwanda ukambara kositime kandi abanyaburayi barayigutanze kera, ntabwo bikurura abareba, icyiza ni ukwambara ibya gakondo kuko ari byo bitera amatsiko n’abanyamahanga bakagura ibihangano byacu".

Akomeza avuga ko umuco nyarwanda by’umwihariko n’uw’Abanyafurika muri rusange ari mwiza ku buryo kuwucuruza ari ibintu byoroshye kurusha kwiyitirira iby’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka