Urubyiruko rurakangurirwa gukora ibikorwa by’ubutwari

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase arakangurira urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari rwihesha agaciro, bigakomeza kubera umurage mwiza n’abo mu gihe kiri imbere.

Yabivugiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe gukunda igihugu, ukaba wabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru rwatangiriye ku Kimihurura ahakunze kwitwa KBC rusorezwa kuri Stade nto ya Remera, kuri uyu wa gatantu tariki 22 Mutarama 2016.

Abaturage bari bakereye kuri uyu munsi.
Abaturage bari bakereye kuri uyu munsi.

Uru rugendo rwitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, abakozi, Ingabo na Polisi by’u Rwanda n’abandi bantu benshi bari bakereye iki gikorwa.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, yashimiye abitabiriye uru rugendo rutegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda, uzaba tariki 1 Gashyantare 2016, anakangurira urubyiruko gutera ikirenge mu cyazo.

Bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu mu rugendo.
Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu mu rugendo.

Yagize ati “Umunsi w’intwari ni umwanya mwiza wo gutoza urubyiruko umuco w’ubutwari cyane ko benshi mu Banyarwanda ari rwo, bagakura barangwa n’ibikorwa by’ubutwari ndetse bakanabirinda n’abashaka kubyangiza, bigahora ari ibyiza bibereye Abanyarwanda.”

Minisitiri Murekezi kandi yagarutse ku nsanganyamatsiko yahawe umunsi w’Intwari muri uwu mwaka wa 2016 igira iti “Duharanire ubutwari twibuka ejo hazaza”, anabwira abari bahari icyo isobanura.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi akangurira urubyiruko gukora ibikorwa by'ubutwari.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi akangurira urubyiruko gukora ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Iyi nsanganyamatsiko irashyigikira umuco wo kwigira no kwihesha agaciro ndetse no kwihitiramo inzira nziza haba mu miyoborere myiza haba mu migenzereze iranga Abanyarwanda.”

Umwe mu baturage bari bitabiriye uru rugendo avuga ko umunsi w’Ubutwari kuri we usobanura ikintu gikomeye mu mateka y’u Rwanda.

Abashinzwe umutekano barimo ingabo, Polisi n'abacunga gereza nabo bari baje kwifatanya n'abandi muri iki gikorwa.
Abashinzwe umutekano barimo ingabo, Polisi n’abacunga gereza nabo bari baje kwifatanya n’abandi muri iki gikorwa.

Ati “Uyu munsi unyibutsa ko hari bamwe mu Banyarwanda bakoze igikorwa cy’ubutwari ndetse banemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo igihugu kibone amahoro, numva rero nk’urubyiruko ngomba guharanira gukora ibikorwa byiza nanjye nkaba naba intwari.”

Agira kandi inama urubyiruko bagenzi be yo kudatwarwa n’imico y’amahanga kuko na yo ngo iri mu bishobora kubangamira ubutwari.

Intwari z’u Rwanda kugeza ubu ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Iki cyumweru cyatangijwe kuri uwu wa gatanu kikazarangwa n’ibiganiro bizabera mu gihugu cyose, bitegurira Abanyarwanda kuzizihiza umunsi w’Intwari nk’uko Minisitiri Murekezi yabivuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka