Kirehe: Umupolisi yahitanywe n’impanuka y’imodoka
Mu ijoro rishyira tariki 06/9/2015 AIP Jules Gatare wari ushinzwe urwego rw’iperereza ku mupaka wa Rusomo bamusanze yapfuye.
Nkurunziza Jean Marie Vianey, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugari ahabereye iyo mpanuka, yavuze ko AIP Jules Gatare yagonzwe n’imodoka mu ijoro rishyira tariki 06 Nzeri 2015, atwaye moto ubwo yari mu kazi ke.

Urupfu rw’uyu mupolisi rwemejwe na Spt Jean Marie Vianey Ndushabandi, muvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda.
Yagize ati“ashobora kuba yapfuye kuko yabuze gifasha ntagezwe kwa muganga, uwamugonze rero ntahagarare ngo amugeze kwa muganga igihe cyose aboneka arakurikiranwaho kuba yagonze agatererana uri mu kaga akiruka.”
Spt Ndushabandi asobanura ko kugonga umuntu warangiza ugatererana uwo ugonze ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, cyane cyane ingingo ya 156 na 168 yo mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
AIP Gatare ngo ashobora kuba yaragonzwe asagariwe kuko ngo bigaragara ko yagongewe mu mukono we.
Kugeza ubu haracyakekwa ko intandaro y’iyi mpanuka yaba ari umuvuduko ukabije w’imodoka yamugonze kuko ngo iyo bigeze mu ijoro muri kariya gace, imodoka ziba zifite umuvuduko ukabije cyane cyane amakamyo ava mu gihugu ya Tanzania.
Cyakora Spt Ndushabandi avuga ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuriye yateye iyo mpanuka kandi ko umushofere wakoze ibyo n’imodoka yari atwaye bigishakishwa. Yongeraho ko hari icyizere ko bifatwa mu gihe gito.
Arasaba abakoresha inzira nyabagendwa kubahana no kubaha ubuzima bw’undi ati “birashoboka ko impanuka yaba, ariko kora ibyo usabwa, ari ukugeza kwa muganga uwo wagonze ari ukumutabariza ndetse no guhamagara inzego zishinzwe umutekano”.
Jules Gatare ari mu ba ofisiye bashya bazamuwe mu ntera muri uyu mwaka, ahabwa ipeti rya AIP(Assistant Inspector of Police). Umurambo washyikirijwe ibitaro bya Kirehe ngo ukorerwe isuzuma.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
gatare we! gusa imana ikwakire mubayo nacyonarenzaho kandi nihanganishije umuryango we
IMANAIMUHEIRUHUKORIDASHIRAGUSAPOLICEIKOREIPEREREZABIMENYEKANE
ntago yazize impanuka,yagambaniwe na bamwe bakorana kuko nimpanuka ziraba polisi ikahagera mukanya nkako guhumbya none uyu yarinze ashiramo umwuka.ark uru rwanda kokooo! nyagasani amwakire mube.
RIP Abagome ni benshi,gusa police igomba kuba hafi igihe dutabaje ikatwumva,kuko hari igihe utabaza ikakuringana.
Mes grandes compassions @ toute la famille GATARE!!!
Ariko Mana ababisha baracyariho kweri.Imana ifashe abumumuryango we.kandi nawe imuhe iruhuko ridashiraa
Aip Jules GATARE IMANA imwakire mubayo uyu muhungu namukundaga cyane yari inyangamugayo pe ari investigation ikorwe neza ashobora kuba yaragambaniwe bitewe nakazi akora kandi abanyabyaha babaye beshi cyanecyane kumipaka
Sinzibagirwa morale nishyaka wagiraga turi ku masomo i gishali Uwiteka akwakire mube IO
Nyirabayazana nakurikiranwe azahanwe na mategeko
Imana,imwakire. Twifatanyije n’umuryangowe,mukababaro! but,hakorwe iperereza.ntibyumvikana
Birababaje cyanepe!!!! kugeza ahobahohotera polisiyacu akokageni dufatanije ninzegozumutekano dukore iperereza uwakoze icyaha nitumufata tuzamuhane byintangarugero.
nNYAGASANI amwakire mube kuko yari nyangamugayo pe,polisi nikore iperereza umwicanyi ahanwe kuko ahekuye igihugu cyacu RIP My bro.