Kamonyi: Abaturage barashimirwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buratangaza ko ubufatanye bw’abaturage n’abashinzwe umutekano mu guhanahana amakuru biri ku isonga y’ibatumye ibihungabanya umutekano bigabanuka.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yabitangarije mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abahagarariye abaturage, kuwa kane tariki 20 Kanama 2015.

Abagize inzego z'umutekano kuva kuri komite y'abaturage kugera ku rwego rwa DASSO.
Abagize inzego z’umutekano kuva kuri komite y’abaturage kugera ku rwego rwa DASSO.

Yatangaje ko amakuru menshi ku bihungabanya umutekano aturuka mu baturage, bitewe na gahunda ya “Community Policing”, aho umuturage aba afite uruhare mu kwicungia umutekano.

Yagize ati “Bagira uruhare mu gutegura amarondo no kuyakora. Uyu mutekano igihugu gifite bawufitemo uruhare rukomeye cyane kuko amakuru ajyanye n’umutekano dusangira ndetse tukayafataho ibyemezo ni bo aturukaho.”

Kuva mu 2008, hagiyeho Komite z’abaturage bicungira umutekano mu midugudu, abazigize bahamya ko zagaragaraje impinduka mu micungirwe y’umutekano, kuko abaturage bahinduye imyumvire bakumva ko ikibazo cy’umutekano atari icy’ inzego z’umutekano gusa.

Mayor Rutsinga Jacques ahamya ko ubufatanye bwa cpcs mu kubungabunga umutekano bufite akamaro.
Mayor Rutsinga Jacques ahamya ko ubufatanye bwa cpcs mu kubungabunga umutekano bufite akamaro.

Mugengana Jean Damascene wo mu mudugudu wa Ntebe, akagari ka Sheri, umurenge wa Rugarika, avuga Community Policing yatumye hamenyekana amakuru ku miryango ibanye nabi.

Ati “Mbere wasanganga amakuru y’ingo zibanye nabi ahera mu miryango bakarinda bicana, baranze kwishyira hanze.”

Indi mpinduka bamwe mu bagize Community Policing bagarukaho, ukuba abaturage baratinyutse kuvuga no kuranga ahari ibishobora guhungabanya umutekano.

Shyaka Hasani wo mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira, atangaza ko mbere abaturage batinyaga kuvuga abahungabanya umutekano banga kwiteranya.

Muri buri mudugudu Community Policing igizwe na Komite igizwe n’abantu batanu. Mu karere kose ka Kamonyi abagize Community Policing basaga 1500 .

Mu nama babakanguriye gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya ibiyobyabwenge, gutanga amakuru ku gihe, no kurara amarondo.

Marie Josee Uwingira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Marie Josee Uwiringira, ndakwemera. Ukora inkuru zicukumbuye kdi ziri balanced, komerezaho uri professional. Gusa ukeneye improvement mu ijwi kuko uvuga nkushaka gukora imibonano mpuzabitsina cg uyivuyemo. You look more reporter than presenter! Aho rero ntiwazamenyekana na busa! Tera ikirenge mu cya ba Antoinette na Niwemwiza bariya ni impinja kuri wowe. Courage et bonne chance Yozefa!

Yari Rwagihuta JMV ukwifuriza iterambere mu mwuga wihebeye

Rwagihuta yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka