Burera: Zebra crossing zizabafasha kwambuka umuhanda batekanye
Abanyeshuri ndetse n’abandi baturage b’ahitwa mu Butete, mu karere ka Burera, barishimira ko bagiye kujya bambuka umuhanda w’aho batuye batekanye.
Abo banyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Butete ndetse n’abo baturage batangaje ibi ubwo bashyirirwaga imirongo ya “Zebra Crossing” muri ako gace, mu muhanda Musanze-Cyanika. Hari mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa 07 Nzeri 2015.
Uwo muhanda ni mpuzamahanga kuko ukomeza ujya muri Uganda. Unyuramo ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye, byaba ibitwara abantu ndetse n’ibitwara imizigo birimo amakamyo.

Ako gace k’umuhanda kashyizwemo iyo mirongo iranga ahambukira abanyamaguru, ni agace kanyurwamo n’abantu benshi, cyane cyane abanyeshuri.
Mu masaha ya saa sita za kumanywa ndetse na saa kumi n’imwe z’umugoroba, abanyeshuri batashye, usanga buzuye umuhanda, imodoka zikagenda zibavugiriza amahoni, ibintu bigaragara ko byateza impanuka.
Abanyeshuri batangaza ko n’ubundi imodoka zagongaga bagenzi ba bo, ku buryo hari n’abahasize ubuzima. Bahamya ko bahagongeye abanyeshuri babiri bagahita bitaba Imana.

Polisi ivuga ko mu gihe cy’amezi abiri ashize hamaze kubera impanuka eshanu, zaguyemo umuntu umwe abandi batanu biganjemo abanyeshuri, barakomereka.
Bakomeza bavuga ko ubusanzwe bambukaga umuhanda biruka bafite ubwoba ariko ngo ubu bazajya bambuka batekanye kobera iyo mirongo ya “Zebra Crossing.”
Rukundo Theogene agira ati “Bahanyuraga bari kwiruka kandi bafite ubwoba! Bizajya (zebra Crossing) bituma tugenda nta bwoba dufite! Cyari gihari ikibazo! Ahari biratuma umutekano uboneka.”
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera isaba abanyeshuri ndetse n’abaturage muri rusange kujya bakoresha neza iyo mirongo ya “Zebra Crossing”, bayinyuramo ariko babanje kureba hirya no hino ko nta kinyabiziga kiri kuza.
Isaba kandi abashoferi kubaha iyo mirongo bakajya bahagarara, bakareka abanyamaguru bagatambuka kuko baba babyemerewe.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|