Ruhango: Umuturage yafatanywe litiro 65 za Kanyanga
Nyumvira Emmanuel afungiye kuri sitasiyo Polisi ya Ruhango, akurikiranyweho icyaha cyo kwenga ikiyobyabwenge kitemewe n’amategeko cya kanyanga.
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015 nibwo Polisi yataye muri yombi uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko imufatiye mu kagari ka Tambwe umurenge wa Ruhango, kandi nawe yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Avuga ko yari amaze umwaka n’igice akora ibi bikorwa bitemewe n’amategeko nubwo yari azi ububi bwabyo ariko ntabihe agaciro. Avuga ko ubwo afashwe yemera gusaba imbabazi kandi akiyemeza kutazongera kubisubira ukundi.
Uyu mugabo agira inama abandi bagikora ibintu bitemewe n’amategeko, ko babireka kuko nta keza kabyo. Akavuga ko igihe ufashwe, bigusubiza inyuma bikanatanga isuru mbi mu baturage n’umuryango.
Umuyobozi wa Polisi ishami rya Ruhango Supert Richard Rubagumya, yavuze ko batazihanganira abakora ibitemewe n’amategeko byica ubuzima bw’abaturage, agira inama ababikora ndetse na babinywa kubereka.
Yashimiye abaturage bakomeje gufasha inzego z’umutekano, ahokorerwa ibitemewe n’amategeko, asaba n’abandi kugira uyu muco, kugirango ibibi bihagarikwe.
Ikiyobyabwenge cya kanyanga kiri mu biza ku isonga mu bihungabanya umutekano w’abaturage muri aka karere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|