Muhanga: Inzu y’ubucuruzi yubakwaga iraguye ikomeretsa umwe

Inzu y’ubucuruzi y’Uwitwa Ndagijimana Athanase yubakwaga munsi y’isoko rya Muhanga iraguye ikomeretsa umukozi umwe mu bayikoragaho.

Iyi nzu yubakwaga ku Muhanda ujya i Butare munsi y’isoko rya Muhanga, iguye ku isaha ya saa tanu, aho haguye igice cyo hejuru mu magorofa atatu agerekeranye yari ifite. Icyo gice cyagwiriye uruhande rw’umuhanda wa kaburimbo uri imbere ya banki ya KCB.

hari abasaba ko inzu zubakwa zakorerwa igenzura niba zibaranye n'umubare ziteganyijwe kwakira.
hari abasaba ko inzu zubakwa zakorerwa igenzura niba zibaranye n’umubare ziteganyijwe kwakira.

Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko umugore witwa Odeta Mukanyandwi yarimo ahereza isima aho bamena beto, abonye ko ibyo bubakaga bisenyutse arasimbuka aravunika ubu akaba yajyanwe ka muganga ku bitaro bya Kabgayi.

Inzego z’umutekano harimo Polisi n’ingabo zatabariye hafi zigeza Mukanyandwi ku bitaro, ariko kugeza ubu ziravuga ko nta kibazo kinini cyane agaragaza kuko arimo kwitwabwaho mu buryo bwihuse.

Ib yuma bubakisha n'uruvange rwa sima n'imicanga rurakemangwa.
Ib yuma bubakisha n’uruvange rwa sima n’imicanga rurakemangwa.

Kigali Today yagerageje kuvugisha uwubakisha kuri iyi nyubako, ariko mu magambo atatu gusa yagize ati “Nta Mutima mfite”.

N’ubwo uyu Athanase Ndagijimana ari nawe nyir’inzu ataraboneka ngo asobanure byinshi ku nzu ye, bamwe mu bayibonaga yubakwa bakeka ko iyo mpanuka yaba yatewe n’ibikoresho bidakomeye byayubakishwaga.

Bamwe mu bakozi bavuga ko bagize ubwoba nyuma yo kubona iyi mpanuka kandi nta bwishingizi bw’impanuka bari bafite usibye amakarita y’ubwisungane mu kwivuza gusa.

igice cy'imbere cyo Hejuru imbere nivyo cyahanutse kigwira Mukanyandwi.
igice cy’imbere cyo Hejuru imbere nivyo cyahanutse kigwira Mukanyandwi.

Abareba ibikoresho byubatse iyi nzu ariko batari inzobere mu by’imyubakire bavuga ko ibyuma bubakishaga birimo n’uruvange rwa Sima n’imicanga, bitari ku kigero cyo kubaka inzu y’amagorofa atatu.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga nabwo bari butaraboneka, kugira ngo butangaze zimwe mu ngamba zigiye gufatwa ndetse n’uburyo uwo muntu yaba yarabaciye mu rihumye agakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

niyihane bwontawapfuye

Nzakagendana kumugina yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

aho bahu ubu si wa mutingito uri ku kigero cya 5.6 wabaye mu minsi ishize waba ukoze kuri athanase ndagishimana

ngoga yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

ahubwo tugize Imana kuba ihirimye itaruzura yarikuzangiza iyoyuzura igahirima nyuma?

Nzakendaana kumugina yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

ehhhhhhhhhy? OK haricyo mutumvase gusa imana ishimwe kuba ntawahaguye Resta nifate ingamba KD ENGENIEUR nawe akurikiranwe

Alfred yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka