Nyabihu: Ukwezi k’umutekano wo mu muhanda kuzafasha guhindura imyumvire – AMAFOTO

Mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, niho Police y’u Rwanda hatangirije ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa 7 Nzeri.

Umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe umutekano wabanjirijwe n’akarasisi kitabiriwe n’ingeri zinyuranye z’abakoresha umuhanda kava ahitwa kuri Nyirantarengwa ahagabanira Nyabihu na Musanze kagera muri santire ya Mukamira ahabereye uyu muhango.

Ahahurira umuhanda Mukamira-Ngororero na Rubavu-Mukamira-Musanze hakozwe Zebra Clossing
Ahahurira umuhanda Mukamira-Ngororero na Rubavu-Mukamira-Musanze hakozwe Zebra Clossing

Abayobozi batandukanye bakoze “Zebra Clossing” ku muhanda Mukamira-Ngororero, banashyira ubutumwa ku binyabiziga bitandukanye bifashishije impapuro buriho bashishikariza ababitwara gukurikiza amategeko y’umuhanda

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, yavuze ko ari amahirwe bagize kuba ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda gutangirijwe muri aka karere.

Yongeyeho ko binejeje kuko ubutumwa bwo kwirinda impanuka mu muhanda,kuwukoresha neza ndetse n’impanuro ku buryo ugomba gukoreshwa bwatanzwe abakunze kuwukoresha bahibereye barimo abatwara ibinyabiziga bitandukanye n’abanyamaguru.

Yambabariye Thèogene, umwe mu bamotari bakoresha imihanda yo muri Ngororero na Nyabihu umaze imyaka 5 akora aka kazi yavuze ko icyo Polisi yakoze uyu munsi ari ingenzi cyane. Cyakora akangurira bagenzi be gukurikiza inama n’amabwiriza baba bahawe.

Yagize ati "Nk’inama ku bashoferi batwara mu muhanda nanjye ndimo, bagakwiye kugabanya umuvuduko,bakirinda ubusinzi kandi n’abanyamaguru nabo bakagerageza kumenya inzira bagenderamo.”

 Komiseri Alexis yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga
Komiseri Alexis yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko awugenga

Uwari uwahagarariye Polisi muri uwo muhango Komiseri Alexis Namuhoranye yavuze ko abakoresha umuhanda bose bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda hirindwa impanuka.

Umuhango wabimburiwe n'urugendo rw'abanyamaguru, abatwara ibinyabiziga n'abayobozi batandukanye
Umuhango wabimburiwe n’urugendo rw’abanyamaguru, abatwara ibinyabiziga n’abayobozi batandukanye

Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka kugeza muri Kamena habaye impanuka zikomeye 285 zigahitana abarenga 200 zigakomeretsa abarenga 400.

Abakoresha umuhanda mu ngeri zabo bakaba basabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda barinda ubuzima bwabo nk’uko insanganyamatsiko iri.

Andi mafoto:


Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka