Muhanga: Hatoraguwe Umurambo w’umugabo bakeka ko wishwe n’inzoga
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye hatoraguwe umurambo w’umugabo bakeka ko wishwe n’inzoga.
Umurambo wa Bisengimana Gasana w’imyaka 43 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ruhango bawusanze mu Muduguduwa Rutenga ahitwa mu kivoka, ku ibaraza ry’inzu y’bucuruzi y’Uwitwa Niyoyita Eugène.
Biravugwa ko Bisengimana yiriwe anywa inzoga ku munsi w’ejo tariki ya 19 Kanama 2015 maze ubwo we na bagenzi be batahaga mu ma saa moya z’ijoro bakamusiga ngo yiyicariye ku ibaraza ryo kwa Niyoyita ari naho bamusanze mu gitondo yapfuye.
Amakuru yemezwa na Polisi mu Karere ka Muhanga avuga ko Nyakwigendera Bisengimana bamusanze aryamye ku ibaraza yashizemo umwuka, yirutseho inzoga nyinshi ariko ngo nta gikomere cyangwa ibindi bimenyetso by’uko yishwe babonye.
Umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo upimwe barebe icyamwishe, hagati aho Polisi mu Karere ka Muhanga ikaba ikomeje gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga nyisnhi no gusinda.
Polisi kandi ikibutsa abantu ko inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge kandi ubinywa akaba ahanwa nk’ubicuruza, bityo ngo kubyirinda ni wo muti wo kurwanya ayo makosa.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahaa wabona arindaya zomukivoka zamwivuganye.
Imana ihe iruhuko ridashira uwo Musinzi Muvandimwe (MM). Abo basangiye babahanishe igifungo cya burundu kuko bakoze icyaha ndengakamere: Gusiga MM mu byago bituruka kuko yakoze akazi ke kamuzanye muri BAR ( Bureau d’Amitié et Renseignement) neza. Icyo cyaha ni la non -assistance de la personne en danger. Ndibutsa kandi ko Epimake ( upima) ukomeza gupimira MM abona ko yarangiye abihanirwa namategeko! Hageho ingobyi y’abahembutse ijye yoroshya ingendo zumugoroba.
Abo babeshyi basangiye ngo bamusize saa moya? Kereka niba atari izo mu Rwanda! Saa moya mu kivoka haba hagendwa nko ku manywa. Police ikore akazi kayo! RIP Gasana