Bugesera: Abarobyi biyemeje kubungabunga umutekano wo mu mazi
Abarobyi bo mu Kiyaga cya Mirayi i Gashora mu Karere ka Bugesera baganira na Polisi tariki 18 Kanama 2016 biyemeje kubungabunga umutekano aho bakoreramo.
Aba barobyi bakora umwuga wo kuroba amafi bibumbiye muri “Cooperative des Pêcheurs Biryogo Gashora (COPEBIGA)” igizwe n’abanyamuryango 54.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage no gukumira ibyaha mu Karere ka Bugesera, AIP Uwitonze Cyprien, yabasobanuriye ko kutubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga bakora bishyira mu kaga ubuzima by’ibinyabuzima biba mu mazi, kandi ko biteza impanuka mu mazi.
Yagize ati “Kurobesha ibikoresho bitemewe bituma habaho igabanyuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi aba agikura ndetse banafata n’ibindi binyabuzima biri mu mazi bifite umumaro utandukanye.”
Yabagiriye inama yo kujya buri gihe bambara imyenda ibarinda kurigita mu mazi kandi abasaba kujya babuza abana kwidumbaguza mu kiyaga kuko bishobora kubaviramo kurohama anabasaba kwihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda mu gihe habaye impanuka.
Umuyobozi wa COPEBIGA, Sehire Emmanuel, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko yahwituriye abagize ishyirahamwe abereye umuyobozi kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga w’abo.
Yagize ati “Buri munsi tumara igihe kitari gito mu kiyaga. Bivuze ko turi mu bakwiye kubungabunga umutekano, ibyo tukabikora twirinda kandi dukumira igishobora gutera impanuka zo mu mazi kandi turwanya uburobyi bunyuranyije n’amategeko".
Imyanzuro abo barobyi bafashe harimo kutaroba nijoro, aha bakaba bariyemeje ko bazajya bajya mu mazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bagahagarika imirimo saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IGITE.NUKOBAKIRINDA KU RUSHAHO