Kirehe: Ntibyumvikana kuba umusore abwirizwa isuku mu kazi-Spt Safari

Mu nama yahuje abamotari bo mu Karere ka Kirehe n’ubuyobozi bwa Polisi kuri uyu wa 15 Kanama 2015, Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, Spt Christian Safari, yabasabye kurangwa n’isuku no kubumbatira umutekano.

SPT Safari yagize ati “Ntibyumvikana kubona umuntu w’umusore abwirizwa kugira isuku mu kazi ke. Hari ababangamira abagenzi yatanga kasike umugenzi agafunga amazuru kubera umwanda wayo n’imyambaro usanga bidaheruka amazi”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Spt Christian Safari, asaba abamota kurangwa n'isuku kandi bagafasha Polisi mu kubumbatira umutekano w'abaturage.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Spt Christian Safari, asaba abamota kurangwa n’isuku kandi bagafasha Polisi mu kubumbatira umutekano w’abaturage.

Yagarutse no kubavanga abagenzi n’imizigo aho usanga mu mahembe ya moto batwayeho ibikapu bibabuza kureba imbere.

Ati “Tekereza guheka umugenzi ugafata igikapu cyuzuye ugakubita imbere mu mahembe kureba imbere ugasanga arabanza guhagarara,ubundi izi moto ntizigenewe imizigo, nta na rimwe Polisi itabasobanurira amategeko abagenga ariko muyarengaho. Ni yo mpamvu ibitaro hirya no hino byuziye inkomere ziterwa namwe abamotari”.

Spt Safari yanabiyamye ubufatanyacyaha mu bucuruzi bw’urumogi no kurukwirakwiza kuko usanga akenshi ari batwara abacuruzi barwo n’ibindi biyobyabwenge. Yaboneyeho kubasaba ko igihe babonye abafite ibiyobyabwenge bajya baha Polisi amakuru.

Abamotari na bo bagaragaje ibibazo bibangamira mu kazi kabo birimo gutegekwa guha abagenzi uturindasuku kandi ntaho kutugura hahari ndetse no gushyirirwaho parikingi ziri ahantu hihishe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Spt Christian Safari, yabemereye ubuvugizi ibyo bibazo byose bigakemuka mu gihe gito bakabona ubwisanzure mu kazi kabo ariko na bo basabwa kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kandi bafasha Leta kubumbatira umutekano w’abantu n’ibintu.

Ndagijimana Alexis, mu izina ry’abamotari bagenzi be, yijeje Polisi ko bagiye gufata ingamba zo gufatanya na Polisi barushaho kunoza isuku, birinda gutendeka banakumira icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kandi bagaharanira umutekano usesuye.

Abamotari bakorera mu Karere ka Kirehe babarirwa muri 600 bibumbiye mu makoperative anyuranye hagendewe ku mirenge bakoreramo.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwanda cyane cyane urubyiriko bagomba kwiyitaho no kwita ku buzima bwabo

alexandre yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

imikorere y’abamotari ikomeze ibe myiza banakurikize amategeko kandi banagira isuku mu kazi kabo ka buri munsi

Kanyana yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka