Polisi iributsa ko amategeko y’umuhanda n’imyitwarire myiza bijyana

Polisi y’igihugu iratangaza ko abashoferi mu muhanda bakwiye kwibuka kugira n’imyitwarire iboneye, kugira ngo birinde impanuka zitwara ubuzima bwa benshi.

IGP Gasana yibukije ko impanuka nyinshi ziterwa n’abashoferi bica amategeko, abitangaza ubwo hatangizwaga ukwezi k’umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri 2015.

Minisitiri Kaboneka ari mu gikorwa cyo gukangurira abatwara ibinyabiziga gukoresha umuhanda neza.
Minisitiri Kaboneka ari mu gikorwa cyo gukangurira abatwara ibinyabiziga gukoresha umuhanda neza.

Yagize ati “Umuvuduko ukabije, abatwara basinze, kutambara ingofero ku bari kuri moto, gutwara nta ruhushya ufite, ibi ni byo bitwara ubuzima bw’abantu.”

Gasana akomeza avuga ko mu mezi atandatu ashize, impanuka zo mu muhanda zishe abantu bagera kuri 200 abandi barenga 300 baramugara.

Minisitiri Kaboneka n'umukuru wa Polisi IGP Gasana basibura imirongo yagenewe kwambukiraho abagenzi mu muhanda
Minisitiri Kaboneka n’umukuru wa Polisi IGP Gasana basibura imirongo yagenewe kwambukiraho abagenzi mu muhanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, yavuze ko umutekano ari wo shingiro rya byose akemeza ko ari yo mpamvu ureba buri muntu wese ntuharirwe Polisi gusa.

Ati “Abigisha gutwara ibinyabiziga bajye bongeraho n’imyitwarire myiza, abanyeshuri bigishwe amategeko y’umuhanda.”

Abayobozi bose bibukije ko gutwara ikinyabiziga mu muhanda bigomba kujyana n'imyitwarire myiza.
Abayobozi bose bibukije ko gutwara ikinyabiziga mu muhanda bigomba kujyana n’imyitwarire myiza.

Yakomeje avuga ko yifuza ko uku kwezi kwarangira bigaragara ko impanuka zagabanutse, cyangwa zigacika burundu kuko iki gikorwa kitazahagarara.

Munyemana Désiré, utwara abagenzi kuri moto, avuga ko iki gikorwa cyibutsa abakoresha umuhanda kwitwara neza, avuga ko yiyemeje kubikangurira bagenzi be kugira ngo birinde impanuka.

Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubahiriza amategeko y’umuhanda urengera ubuzima."

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Ubahiriza amategeko y'umuhanda urengera ubuzima."
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Ubahiriza amategeko y’umuhanda urengera ubuzima."

Gutangiza ukwezi k’umutekano wo mu muhanda byabereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Nyabihu, Kamonyi, Kayonza na Rulindo mu zindi ntara z’igihugu. Polisi itangaza ko umwaka ushize igikorwa nk’iki cyagabanyije impanuka kugeza kuri 24%.

Mu ngamba zafashwe mu guhangana na kiriya kibazo harimo kongera umubare w’abapolisi mu muhanda, gukomeza ubukangurambaga, gufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi n’abaturage mu gukumira impanuka.

Izindi ngamba ngo bazajya bahemba abantu bazajya bagaragaza abanyamakosa, hari kandi kongera ibyuma bifata amashusho ku mihanda no gukangurira abashoferi kwitabira ubugenzuzi bw’ibinyabiziga.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira cyane minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kubw’ubutumwa yagejeje kubayobozi bi mihanda(abatwara imodoka,moto nibindi binyabiziga)nkaba mboneyeho nogusaba ko abatwara ibinyabiziga bakubahiriza amabwiriza agenga umuhanda bityo impanuka zigacika.

Patrik Kairanga yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka