Nyamasheke: Afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4
Niyitegeka Samuel, kuva ku wa 21 Kanama 2015 afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4, mu Mudugudu wa Rugabano mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano.
Uyu musore w’imyaka 26 ngo yafashwe n’abaturage ubwo umwe muri bo ngo yamusanze mu nzu arimo guhohotera umwana, akavuza induru abaturanyi bakaza bakamufata bakamushyikiriza inzego z’umutekano.
Umwe mu bamwiboneye avuga ko yabanje kuyoberwa aho uwo mwana ari akaza guhengereza mu cyumba cya wa musore akamubona yamwambitse ubusa na we abwambaye yamushyize mu maguru ye.
Agira ati “Nari nayobewe aho umwana wacu ari namushatse namubuze nza guhengereza mu idirishya ry’a Niyitegeka bakunda kwita Wakwetu nsanga yambitse umwana ubusa na we yambaye ubusa yamushyize mu maguru turwana mumwambura ariko andusha imbaraga mpamagara abaturanyi baramufata”.
Niyitegeka ukekwaho gukorera ibya mfura mbi uyu mwana w’imyaka ine, ahakana yivuye inyuma ko yakoze iki cyaha akavuga ko abaturanyi be basanzwe bamwanga.
Agira ati “Abaturanyi banjye basanzwe banyanga ibyo bavuga ni ukumbeshyera, uriya mwana ntawageze iwanjye, gusa n’ubundi abana basanzwe banyikundira bigatera abantu ishyari.”
Wakwetu avuga ko ibi bimubayeho mu gihe yateganyaga kubaka urugo ku itariki ya 16 Nzeri 2015.
Uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzumwa barebe niba koko yahohotewe, mu gihe Wakwetu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
MBEGA BIRAKABIJE
Ariko Mukunabyacitse Na gahwakarikuwundi Karahandurika Esebibaye Arakarengane Wamazekumucira Urubanza Byagendagute?Ntanumwe Utaziko Urwangano Ninshyari Byadusaze Umutima.Birashoboka ko Arintandaro Yokumwanganisha Nuwoyikundira..Ndasaba Nabanyamakuru Ba (K2D) Kobajya Badukurikiranira Inkurunkizi Ukozirangira,murakonze.
Egoko umuntu agasambanya umwana wimyaka ine na 4G zuzuye kweli mihanda yose, uwo akwiye ibihano bikarishye pe , ubutabera nibukore akazi kabwo
twihanganishije uwomwana nababyeyibe arikose harya ngo iyo nkoramahano izahanishwa iki ?
Kuvuga dutya ntibivuze ko ataribyo gusa hajye habaho ubushishozi kuko iyo ni inzira abantu biremeye yo guhemukirana kandi mumayeri
Ibyo Igor avuga ni ukuri mureke tujye tuvuga ukuri guhali,
abantu basigaye bahemukira abandi muri ubwo buryo kuko baziko ibyo byaha biri sensible kumategeko mpanabyaha y’u Rwanda, erega nubwo icyaha kitaguhama iyo umaze amezi arenze kumwe muri gereza uba utakaje, icyo ni ikibazo nacyo gikeneye igisubizo nkibindi byose, ni imungu iri mubantu uko itinda izabyimba niturika izaturika nabi, abantu babeshyera abandi umwuka wo kubeshyera abandi
Ko mumushinja ninde wari uhali? uretse we(wakwetu, uwo mwana, hamwe nuwo umushinja)? Umwuka w’ishyali hamwe n’umwuka wo kwishimira ko undi amera nabi warateye mu ba Nyarwanda, umuntu asigaye yifuza guhemukira mugenzi we agahita amurega kimwe muri ibi bintu 5 : Gusambanya abana,Ingengabitekerezo, Gukubita umugore, Kurya Ruswa, Kwanga igihugu waba ufite ibyo ukora bifite aho bihurira n’umutungo w’igihugu bati arangiza ibifitiye abanyarwanda akamaro ni ukuri igihe umuntu aregwa kimwe muri ibi bintu muzasuzume muzasanga aba arengana cyane.
ubwo rero abantu muba mutari muhali mujye mwifata mugihe mugiye kubivugaho bishobora kuba ukuri cg ubundi buhemu umuntu ashaka gukorera mugenzi we, kuba turi mugihugu kigendera kumategeko cyanga akarengane ntitukabigendereho ngo duhemukire bagenzi bacu, guhemukirana binyuze mumoko ntibigihali pe ariko "indwara yo kutifuriza undi iterambere ireze niyo mvano y’ubuhemu bweze" mwitonde.
aba bantu bangiza abana nibabahane bihanukiriye pee
gusa nahamwa nicyaha muzakurikize itegeko
twamganye ayo mahano
iyo nkoramahano izabihanirwe nibiyihama
Nishyano pee harya ngo uwo ahanishwa iki bantu mwe?