Rutsiro: Umurambo w’umukecuru watoraguwe mu mukingo
Mu kagari ka Kabona mu murenge wa Rusebeya ho mu karere ka Rutsiro habonetse umurambo w’umukecuru watoraguwe munsi y’umukingo.
Umurambo wa Nyirantamati Tabeya watoraguwe ku cyumweru tariki ya 07 Nzeri 2015, ahagana mu ma saha ya saa tatu z’ijoro. Kugeza ubu ntihari hamenyekana intandaro y’urupfu rwe.
Nyirantamati ngo yabuze ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo abana n’abuzukuru be bamusigaga mu ishyamba aho bari bagiye gutashya inkwi.

Bageze mu rugo ngo baramutegereje baramubura, niko kujya kumushakisha. Nyuma yo kubaririza mu baturanyi bakamubura, basubiye inyuma bamusanga mu mukingo yapfuye.
Bisangabagabo Sylvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, yemeje aya makuru ariko bavuga ko kugeza ubu bagishakisha icyaba cyahitanye uyu mukecuru.
Bisangabagabo yongeyeho n’ubwo hatari hagaragazwa impamvu nyayo y’urupfu rwe, hakekwa ko yaba yaranyereye yikoreye inkwi, akitura muri uwo mukingo kuko basanze acuritsemo umutwe n’inkwi zimuri iruhande.
Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda ngo abaganga basuzume neza icyaba cyamwishe.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mukecuru Imana imuhe iruhuko ridashira gusa abasigaye bagire kwihanga
uwo mukecuru imana imwakire mubayo