Imodoka zitwara abagenzi ntizirenza gashyantare 2016 zitagira utugabanyamuvuduko

Abafite imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange barasabwa kuzishyiramo utwuma tuzirinda kurenza umuvuduko zemerewe kugenderaho bitarenze muri Gashyantare 2016.

"Akagabanyamuvuduko" ni akuma bafunga kuri moteri y’imodoka bigatuma umushofri wa yo adashobora kurenza umuvuduko yagenewe nk’uko umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Dr. Alexis Nzahabwanimana abisobanura.

Hari mu gikorwa cyo gutangiza, ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba, ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, cyatangirijwe mu karere ka Kayonza tariki 07/09/2015.

Dr Nzahabwanimana avuga ko imodoka itwara abagenzi itazaba yarashyizwemo akuma kayirinda kurenza umuvuduko mu kwezi kwa kabiri 2016 nyirayo azabihanirwa
Dr Nzahabwanimana avuga ko imodoka itwara abagenzi itazaba yarashyizwemo akuma kayirinda kurenza umuvuduko mu kwezi kwa kabiri 2016 nyirayo azabihanirwa

Impanuka zibera ku mihanda muri rusange kenshi ngo ziba zatewe n’umuvuduko ukabije, nk’uko inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zakunze kubigaragaza

Abakorera ibigo by’imodoka zitwara abagenzi bemeza ko abashoferi bagendera ku muvuduko mwinshi, ariko ngo bakabiterwa n’uko baba batanguranwa abagenzi kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura ba nyir’imodoka nk’uko, Murego Abdul Karim ukorere i Kayonza abivuga.

Itegeko rigenga ubwikorezi mu Rwanda rivuga ko nta modoka itwara abagenzi cyangwa itwara imizigo igomba kurenza umuvuduko w’ibirometero 60 ku isaha mu mihanda yo mu Rwanda, nk’uko Dr. Nzahabwabimana abivuga.

Yavuze ko guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko imodoka zose zitwara abagenzi zigomba gushyirwamo utwuma tuzirinda kurenza umuvuduko wemewe kugenderaho mu Rwanda.
Ati “Iyo ako kuma karimo umushoferi ntashobora kurenza umuvuduko wateganyijwe, kandi abazaba batadushyize mu modoka kugeza mu kwezi kwa kabiri bazajya bahanwa”

Abashoferi bashyiriwe ku modoka bwa polisi ubutumwa bubasaba kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Abashoferi bashyiriwe ku modoka bwa polisi ubutumwa bubasaba kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Kuva mu kwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa munani 2015 mu ntara y’Uburasirazuba honyine habereye impanuka 94, abantu 46 bazipfiramo abandi 64 barakomereka nk’uko Guverineri w’iyo ntara, Uwamariya Odette yabivuze.

Kuba imihanda yo muri iyo ntara ari imirambi ngo ni kimwe mu bituma abashoferi bayikoresha bagendera ku muvuduko ukabije, kenshi uwo muvuduko ugateza impanuka zihitana ubuzima bwa benshi.

Byitezwe ko mu gihe imodoka zose zitwara abagenzi zaba zamaze gushyirwamo utwuma tuzirinda kurenza umuvuduko wemewe ikibazo cy’impanuka cyazagabanuka ku rugero rushimishije nk’uko Dr Nzahabwanimana abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu bu buryo ngiro, aka kuma "ngabanyamuvuduko" kavugwa muri iyi nkuru ntigashoboka uko byagenda kose kubera imikorere n’imiterere n’imyubakirwe ya "moteur" bitandukanye bitewe na "marques" z’ayo mamodoka!!!!

Akashoboka gusa kaba akuma "ngenzuramuvuduko" kakwerekana umuvuduko umushoferi yarengeje kakawugaragaza mu buryo ubu n’ubu akaba yabihanirwa.

Uwifuza ko twabiganiraho birambuye:

0788300825
[email protected]

Murakoze

andrei gromyko yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka