Kirehe: Bamusanze mu rutoki yapfuye ariko ntibaramenya icyamwishe

Barajiginwa Félicien w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kigina ku wa 24 Kanama 2015 bamusanze mu rutoki rw’umuturage yapfuye ariko ntibaramenya icyamwishe.

Nshimiyimana Yves, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama nyakwigendera yari asanzwe atuyemo, yavuze ko urupfu rwa Barajiginwa rwababereye urujijo kuko yazindutse muri icyo gitondo ari muzima.

Agira ati “Yazindutse ajya gukora nk’uko bisanze, mu ma saa yine ni bwo baduhamagaye ngo basanze umurambo we mu rutoki rw’umuturage witwa Gasarasi Anastase wo mu Kagari ka Bisagara mu Murenge wa Mushikiri yapfuye.”

Yakomeje avuga ko Barajiginwa akomoka i Rwamagana, ngo yaje mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Kigina nk’umwimukira ahabwa ibyangombwa akaba yari ahamaze amezi atanu.

Nyirambonimpaye Hélène, ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Kagari ka Bisagara, avuga ko bamutabaje bamubwira ko basanze umurambo mu rutoki kandi ko batazi impamvu z’urupfu rwe kuko nta gikomere bamusanganye.

Umurambo bawushyikirije Ibitaro bya Kirehe ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe. Barajiginwa Félicien asize umugore n’abana babiri.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka