Kidaho: Konvuwayeri yari atwaye akora impanuka umwe arapfa 9 barakomereka

Muri iki gitondo tariki 24 Kanama 2015 mu Muhanda Musanze –Cyanika, Twegerane yari itwawe na Konvuwayere yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima 9 barakomereka.

Iyi modoka ifite nimero za puraki RAA134U, yavaga i Musanze yerekeza ku mupaka wa Cyanika, yakoreye impanuka mu ikorosi ry’ahitwa “Mu Ngege”, mu murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo ayishyiriye shoferi we wagombaga kuyitwara. Abagenzi icyenda bari bayirimo bakomeretse bikomeye, bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri.

Imodoka yakoze impanuka itwawe na konvuwayeri.
Imodoka yakoze impanuka itwawe na konvuwayeri.

Ababonye iyo mpanuka iba bahamya ko yatewe n’umuvuduko mwinshi. Umwe mu bayibonye, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko zari “Twegerane” ebyiri, zari zishoreranye ziruka, zitanguranwa abagenzi.

Iyari iri inyuma yashakaga kunyura ku yari iri imbere, bageze mu ikorosi kubera umuvuduko mwinshi uwari uyitwaye iramunanira, irenga umuhanda igonga umukecuru wagendaga n’amaguru ahita apfa, igaruka mu muhanda iribirandura; nk’uko uwo wabonye iyo mpanuka abivuga.

Agira ati “Yamunaniye natwe tuba turasimbutse twari turi hariya, noneho uriya mukecuru we, imukubitiye hariya (inyuma y’umuhanda) arazamuka ahita agwa hariya ni ko guhita arangira (apfa).”

Aha ni iyo "Twegerane" yanyuze ibirunduka.
Aha ni iyo "Twegerane" yanyuze ibirunduka.

Iyo modoka yakoze impanuka yamenaguritse ibirahuri, irakoboka bikomeye ndetse iranahombana mu gice cy’imbere n’amatara aramenagurika, bigaragara ko yibiranduye inshuro zirenze imwe.

Zimwe mu modoka zitwara abagenzi mu muhanda Musanze-Cyanika zirangwa n’umuvuduko mwinshi, zitanguranwa abagenzi. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera ihora yihaniza abatwara izo modoka ariko ntibabikurikiza.

Ikindi ni uko zimwe muri izo modoka zishaje cyane ku buryo hibazwa niba zijya zikorwaho igenzura ngo harebwe niba zujuje ibyangombwa (Controle Technique).

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abo bitabye Imana ibahe iruhuko ridashira.kandi ibakire mubayo.

fanette yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Twarakubiswe twarashize, inaha iwacu i burera kuhabona imodoka nzima itwara abagenzi itari ambulance byakuvuna.
Mu kidaho Police iba yifatira kanyanga ibyamataxi ntago iba ibyitayeho.

Telo yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

ampanuka yabaye mubakomeretse barindwi bamaze kwitaba imana

emmy yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ibi byo guha konvayeri imdoka birehai cyen no mu mugi wa Kigali. Mperutse kuva muri gare ya Remera njya muri bisi ya KBS (izi nini) ariko twageze aho isoko rya Kabeza ryahoze hafi y’Urusengero rw’abadivantisiti dutwawe n’abashoferi batatu: buri wes aza agasimbura undi bityo bityo. Abagenzi tugize ngo turavuze, ufata amafaranga (konvayeri) araturakarira cyane atubwira ko icyangombwa ari uko tugera iyo tujya, ko ibindi tutabishinzwe. Police rero, mukazi kenshi fite kandi ikora neza ku buryo tubishima, igenzure na bisi za KBS, imikorere yazo si myiza dore ko banatuka abagenzi, bazinjire muri gare barebe uko bapakira abagenzi

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

uwo muchofeli ahanwe kubera uburangare bwo guha convoiyeli imodoka atemerewe gutwara.

jean de dieu yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka