Mu birori byo kurangiza Kaminuza (Graduation) umubare munini w’abagore n’abakobwa baba bambaye imyenda migufi imbere y’undi mwambaro wateganyirijwe uyu muhango. Ibi bintu byaje kuntera kwibaza niba biba ari itegeko, nibaza impamvu ituma abenshi babihuriraho.
Umubare munini w’abantu bagaragaza ko batajya bareba ayo mashusho yitwa ay’urukozasoni, nyamara wareba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga ayo mashusho arebwa n’umubare munini cyane. Ibintu byatumye nibaza mu by’ukuri abayareba.
Hirya no hino mpora numva Abanyarwanda baba abakuru cyangwa abato bibutsa abandi ko batinze gushaka umugabo cyangwa umugore, bikantera kwibaza niba ari byo bintu byihutirwa kurusha ibindi, ku buryo bagera n’aho kubyibutsa umuntu.
Abantu benshi bakunda guhuza kuba umuntu ari mukuru mu myaka no kuba afite ubushobozi bwo kugira umuntu inama nziza cyane cyane abatoya. Nyamara ibi naje gusanga ntaho bihuriye kuko n’abantu bafite ubwenge buke bajya bakura mu myaka.
Umukozi w’umuryango HDI ukora mu ishami ry’Uburenganzira bwa muntu, ushinzwe by’umwihariko uburinganire n’ubwuzuzanye, Annonciata Mukayitete, avuga ko kugumirwa ku bakobwa bifite isano n’icyiciro umuryango nyarwanda ushyiramo umuntu akivuka, umwe akaba umutware undi akaba umunyantege nke ukwiye gufashwa n’undi kubaho, (…)
Ahantu hateraniye abantu hakunda kugaragara bamwe babangamiwe n’umuntu utwaye urufunguzo rw’imodoka mu ntoki, ndetse bamwe bikabafata umwanya barimo kubinenga, bati “Mbese uriya nta handi yari kubona atwara ruriya rufunguzo uretse mu ntoki?”
Maze iminsi mbona ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwizwa bamwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga 2022, babajijwe ijambo ry’Ikinyarwanda bakariyoberwa bigafatwa nk’ibidasanzwe. Bituma nibaza niba ibyo ubundi ari igitangaza.
Ubusanzwe bimenyerewe ko mu muco nyarwanda nta mukobwa uba ari we utangira asaba umuhungu urukundo. Ariko aha nkibaza icyo byaba bitwaye umukobwa ari we ubaye uwa mbere kubwira umuhungu ko amukunda.
Hari abantu bajya bumvikana bavuga ngo ‘uriya mugabo n’umugore ntabwo bajyanye’ aho baba bavuga umugabo n’umugore we uko bagaragara inyuma, ibi bikantera kwibaza igisobanuro nyakuri cy’iyi mvugo n’akamaro kayo.
Bamwe mu bagabo b’Abanyarwanda bibeshya ko iyo umugore cyangwa umukobwa yamufashe neza, akamuganiriza amusekera, akaba yewe yanamusura, ubwo biba byarangiye ku buryo no gukora imibonano mpuzabitsina byaba ari ibintu byoroshye cyane.
Ingeso yo gusabiriza yari imaze iminsi igaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter cyane cyane abantu basa n’abasabiriza abayobozi, yarangiranye n’umwaka wa 2021 kuko njyewe mbona bigaragara nabi.
Hari abantu benshi ugenda ubona binubira kuba bifurijwe umwaka mushya muhire n’abantu runaka badasanzwe babavugisha kenshi, ibi bintera kwibaza ubikoze icyo yaba yangije niba aribwo agutekereje.
Abantu batandukanye usanga kuri ubu bakora bimwe mu byarangaga umuhango wo guterekera wakorwaga kera, harimo imigenzo itandukanye bakorera umuntu wapfuye. N’ubwo abenshi babikora mu rusirimu wenda babyise n’andi mazina ariko mu Kinyarwanda byitwa “Guterekera”.
Nkunda kubona abagabo benshi bakinisha gukora ku mibiri y’abakobwa bakora ahantu hatandukanye bakirira abantu, banywa ndetse banarya nkibaza niba umubiri w’umukobwa na wo baba bawuguze!
Hari ibibazo bikunze kumvikana mu bantu aho usanga bagira bati "Ariko buriya kanaka ariya mafaranga yayakuye hehe ? Ubu se akize mwanya ki ?" Ibi ndetse n’ibindi bibazo bifitanye isano ni bimwe abantu benshi bakunda kwibaza cyangwa babazanya hagati yabo kuri mugenzi wabo babona wahinduye ubuzima agatera intambwe agana imbere (…)
Kuba abantu benshi bagaruka mu kuba ingo z’ubu zisigaye zibana mu makimbirane mu buryo bukabije, ni ibigarukwaho n’abantu benshi. Ariko njyewe nibaza niba koko ari ukuri cyangwa ahubwo ari uburyo bwo kumenyesha ibyabaye bwateye imbere, ku buryo ubu akabaye kose kamenyekana.
Hari interuro ikunda kugaruka kenshi mu bantu, ukumva ngo “Kanaka yashatse nabi, umugore we ntatuma agira ikintu na kimwe afasha ab’iwabo.” Ababivuga baba bashaka kumvikanisha ko umugabo utagize icyo aha benewabo biba byatewe n’umugore we.
Maze iminsi hirya no hino mbona abagore bajya gutambamira ubukwe bw’abagabo bavuga ko babataye bakajya gushaka abandi bagore, aba bakagenda bitwaje abana bavuga ko babyaranye. Ibintu mbona bitari bikwiye ku bw’inyungu z’abana.
Icyorezo cya Covid-19 cyatumye hatezwa imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga harimo kwifashishwa uburyo bwa telefone, amakarita binyuze ku tumashini twa POS cyangwa kwishyurana hifashishijwe kuyohererezanya kuri konti z’amabanki n’ibigo by’imari ariko binyuze mu ikoranabuhanga ry’ibigo by’itumanaho. (…)
Ubukwe ni itangiriro ryo kubaho k’umuryango aho imiryango ibiri yashimanaga maze ikemeranya guhana inka n’abageni umuryango w’umuhungu ukajya gufata irembo, ukazageza igihe ukajya gusaba umugeni ndetse nyuma yaho hakabaho gutanga inkwano nk’ishimwe ry’umuryango wabarereye umukazana uje kwagura undi muryango maze u Rwanda (…)
Abantu benshi basengera mu matorero azwi ku izina ry’abarokore, bahuza injangwe/ipusi/nyirahuku na shitani cyangwa imyuka mibi, aho uhuye na yo wumva ngo “toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu...", ibi bikantera kwibaza isano iyo nyamaswa yaba ifitanye na shitani!
Hirya no hino ugenda uhasanga imiryango itandukanye, ifite umukozi umwe ukora amanywa n’ijoro. Ibi bintera kwibaza abakoresha babo ubushobozi baba bababonamo bwatuma bakora amanywa n’ijoro bataruhuka.
"Burya wabona umugabo asambana, ariko ntukabone umugore wasambanye kuko biba ari umwanda" ibi ni ibikunda kugarukwaho n’abantu benshi, ariko bikantera kwibaza niba umugabo we usambana baba babona ari isuku!
"Ubu se umukobwa ufite inzara zireshya kuriya yashobora iki!" Iyi ni imvugo ihurirwaho n’abantu benshi barimo kunegura abakobwa bafite inzara ndende ko ari abanebwe.
Kanaka yatwaye umugore wa kanaka. Ni imvugo ikunda kumvikana kenshi ndetse ugasanga bari mu makimbirane ngo umugabo yatwaye umugore wa mugenzi we. Nyamara njyewe mbona ntawe umujyana ahubwo aba yahisemo kugenda kuko mbona ari amahitamo aba yagize.
Ababyeyi benshi banezezwa n’uko abana babo b’abakobwa bakora ubukwe bagashinga umuryango ndetse bakabyara n’abana. Ariko igitangaje ni uko bababazwa n’uko abakobwa babo bateretwa ndetse bamwe bagakora ibishoboka byose ngo babikumire.
Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zirimo gukoreshwa n’abantu benshi batandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ubona hari abantu benshi bagenda banenga ibyo bagenzi babo bashyizeho bagaragaza ko bitari bikwiye cyangwa barengereye.
Ni kenshi hirya no hino hagenda humvikana impaka zishingiye ku kuntu Abanyarwandakazi bagaragara mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’imyidagaduro, bamwe bati bambare bikwize, abandi bati bisanishe n’abandi, abandi bati bagomba kujyana n’igihe….Ibi bikunda kugarukwaho ku gikorwa cyabaye, bashima abandi banenga.
Mu Rwanda usigaye ubona abasore benshi iyo bagiye gutereta umukobwa, n’iyo basanzwe bavugana mu Kinyarwanda, bahita bahindura bakavuga mu cyongereza. N’iyo yaba atizeye neza uwo abwira ko akizi, cyangwa na we ugasanga atanazi amagambo arenze angahe gusa.
"Umujyi wa Kigali wazanye nomero abantu bazajya batangiraho amakuru bakarega uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. " Iyi ni imvugo iri kugarukwaho n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko uyu mujyi uherutse gutangaza nimero itishyurwa umuntu yahamagara atanga amakuru ku warenze ku ngamba zo kwirinda muri buri Karere.