Igitekerezo: Umuco wacu hari ibyo ubangamira byakabaye ingirakamaro!

Kuva icyorezo cya Covid 19 cyakwaduka mu myaka mike ishize, hari ingamba zagiye zifatwa hagamijwe kwirinda kwanduzanya bya hato na hato. Inyinshi muri izo ngamba zatonze abantu, cyane cyane ko zazaga zibuza imwe mu mico n’imigirire rubanda rwari rusanzwe rumenyereye.

Umuco wo gukaraba intoki umuntu atabitegetswe wakumira ibyorezo byinshi
Umuco wo gukaraba intoki umuntu atabitegetswe wakumira ibyorezo byinshi

Muri iyo mico n’imigirire ya buri munsi yari isanzwe imenyerewe twavuga nko gusuhuzanya abantu bahana ikiganza; guhoberana abantu bagwana mu byano; kwegerana n’ibindi birimo no gukaraba intoki ari uko umuntu abishatse cyangwa ari uko agiye kurya gusa.

Aho icyorezo kiziye rero, kimwe n’ahandi henshi ku isi, hari ibyahise bihinduka itegeko ndetse ubirenzeho agahanwa. Ibyo ni nko gukaraba intoki kenshi gashoboka kandi neza; kwambara agapfukamunwa; kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana; guhana intera n’ibindi byagiye bishyirwaho n’inzego z’ubuzima.

Mu gihe Covid yari ikirikoroza mu gihugu, aya mabwiriza yaragiye aba nk’umuco. Abantu barabitozwa binyuze mu kwigishwa, mu itangazamakuru, mu biganiro n’ahandi hose hashoboka ndetse ubirenzeho agacibwa amande cyangwa akabifungirwa.

Byaragiye bigera ubwo abantu babimenyera, abenshi bakibwiriza badategereje gukorera ijisho kuko bari baramaze kumva neza akamaro kabyo. Ntibyari bikiri nka bya bindi bavuga ngo ni ukurira inyama gutura!

Nyamara ubwo inama y’Abaminisitiri yatangazaga ko zimwe mu ngamba zari zisanzweho zitakiri itegeko, abantu benshi bariruhukije ndetse abazi kwizihirwa babinywera icupa bati sitwe twahera!

Tariki 13 Gicurasi, 2022, itangazo ry’inama y’Abaminisitiri ryasohotse rigira riti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19.”

Bwatinze gucya, abantu benshi basubira ku kabo. Uyu munsi iyo witegereje, usanga iyo ngingo yo gushishikariza abahuriye ahari abantu benshi kubabwira kwambara agapfukamunwa byarabaye nko gusetsa imikara! Ahenshi byaba mu bukwe, byaba mu nsengero, byaba mu masoko, mu tubari n’ahandi, abambara utwo dupfukamunwa wababarira ku ntoki.

Ibyo gukaraba intoki nabyo ubundi byari isuku isanzwe. Nta muntu uyobewe ko intoki zibika umwanda mwinshi. Yemwe gutozwa gukaraba byanagaragaje ko byaje bikenewe, aho umuntu yakarabaga ugasanga ico ritagira ingano rivuye ku ntoki ze! Ese ni ngombwa koko ko haba abakorerabushake batwibutsa gukaraba intoki? Kuki se usanga abantu barabiretse kandi twari tumaze kumenya akamaro kabyo?

Reka ibyo guhana ibiganza byo rero ntiwarora! Ujya guha umuntu igipfunsi ati reka sha Corona yarashize. N’iyo yaba afite umwanda ungana ute ku ntoki, n’iyo yaba avuye mu bwiherero, n’iyo yaba ahinguye, ntatinya kuguha ikiganza azi neza ko cyanduye! Ngo niwo muco!

Ese guhana igipfunsi bigumyeho n’iyo Covid yaba yarashize byadutwara iki? Ntibyatuma turushaho kwirinda guhanahana umwanda wo mu ntoki. Guhoberana nabyo ngo ni umuco. Ngo iyo udahobeye umuntu ntuba umweretse ko umukunze cyangwa wari umukumbuye.

Ese n’iyo byaba ariwo muco, mu gihe umuco wahindutse ico ntitwawuca? Ubu se ko twaretse gusangira ku muheha byadutwaye iki? Ko tutakinywera itabi mu ruhame twabaye iki? Ese birakwiye ko dukaraba intoki ari uko duhagarikiwe na ba bana b’abakorerabushake?

Mbona hari ibyiza byinshi twigishijwe n’iki cyorezo twari dukwiye gukomeraho. N’iyo Covid yashira burundu (uretse ko ikinahari), hari byinshi twagumana bikaba umuco kuko byacubya byinshi byadukururiraga ibyorezo. Wowe ubibona ute?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wa mugani hari ibyo twari dukwiyegukomeraho kuko byaturinda byinshi. Iyi nkuru ni nziza rwose

Kagaba yanditse ku itariki ya: 13-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka