Igitekerezo: Abavuga ko bakunda u Rwanda kandi batarwifuriza ibyiza CHOGM yarabatamaje

U Rwanda ruherutse kwakira inama ikomeye ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza bibumbiye mu muryango wa Commonwealth. Inama yamaze icyumweru cyose yasoje ku wa 25 Kamena 2022.

Ni inama yitabiriwe n’ababarirwa muri bihumbi bine birenga barimo ibihangange ku isi biyobora ibihugu bikomeye. Iyi nama yagenze neza cyane ndetse abantu banyuranye ku isi bagaragaza amarangamutima yabo bashima u Rwanda rwagaragaje ubudasa mu gutegura neza inama yo mu rwego rwo hejuru nk’iriya. Bamwe mu bashyitsi ngo baba baratashye baseta ibirenge kubera uko bakunze u Rwanda!

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wanatorewe kuyora uwo muryango mu gihe cy’imyaka ibiri na we yashimiye abateguye iyi nama. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ndashimira abateguye CHOGM bose, inzego z’umutekano zarinze buri wese, abakozi bari ahabereye ibikorwa bose ndetse n’Abanyarwanda bagize uruhare mu migendekere myiza ya CHOGM 2022. Mwarakoze cyane guhesha ishema Igihugu.”

N’ubwo iyi nama yabaye ikanagenda neza cyane ariko, ku rundi ruhande hari abavuga ko barwanya Leta bari bamaze iminsi barasizoye mu itangazamukuru no ku mbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda kugira ngo barebe ko baburizamo iyi gahunda yo kwakira CHOGM. Bamwe banagerageje guhungabanya umutekano ngo barebe ko byaba kidobya, inama ntibe cyangwa ntiyitabirwe.

Hari ibisasu byatewe mu Rwanda ubugira gatatu bivuye hakurya muri DRC mu gihe haburaga gato ngo inama itangire. Kuya 17/6/2022 mu gihe bamwe mu bashyitsi bari batangiye gusesekara mu gihugu nabwo hari umusirikiare wa Congo warasiwe ku mupaka ubwo yambukaga akarasa ku bapolisi b’u Rwanda na bo bakitabara bakamurasa akagwa aho. Ubwo niko imyigaragambyo hakurya muri Congo na yo yacaga ibintu bamagana u Rwanda bashinjaga gushyigikira M23. Bukeye bwaho ku ya 18/6/2022, abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo muri FLN barashe ku modoka itwara abagenzi muri Nyungwe bica umushoferi n’umugenzi.

Ibi byose byashimishaga cyane abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda kuko bakekaga ko byaba impamvu y’iburizwamo rya CHOGM cyangwa se ikaba itakwitabirwa.

Ibi byose nyamara byabaye impfabusa kuko inzego z’umutekano zabyitwayemo kigabo, zibungabunga umutekano neza maze abo ba kidobya bananirwa gukomeza gusopanya.

Igitangaje ariko ni uko aba bantu baba bavuga ko bakunda u Rwanda, ko baharanira kurushakira imbere heza. Aha ni ho wakwibaza ukuntu umuntu avuga ko akunda Igihugu hanyuma ntiyifuze ko cyagira ishema nk’iri cyagize. Akifuza gusenya ibyiza byagezweho, akifuza kwica abaturage n’ibindi byinshi bibi bigamije guha isura mbi Igihugu.

Ubundi umuntu wese ukunda Igihugu cye aba akwiye guterwa ishema no kubona gishimwa mu ruhando rw’amahanga kabone n’ubwo yaba hari abayobozi atavuga rumwe na bo. Aba akwiye kuryoherwa no kunezezwa no kubona u Rwanda ruserukana ishema n’isheja. Aba akwiye kwifuza ko izina ry’u Rwanda rihora rishimagizwa kubera ibyiza rugeraho aho guhora ahirimbanira kurusiga icyasha.

Aha ni ho abasoma n’abakurikira ibitangazwa na bariya babeshya ko baharanira ibyiza ku Rwanda, baba bakwiye gusesengura ibyo basoma cyangwa bumva mbere yo kubimira bunguri. Baba bakwiye gutandukanya amakuru mazima n’icengezamatwara risenya rigamije inyungu za bamwe (propaganda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bararushywa n’ubusa ntibazadusubiza mu macakubiri yabo. Biriya ni amaco y’inda atuma bahemuka! U Rwanda nirweme! Inkotanyi ni ubuzima.

Kareba yanditse ku itariki ya: 4-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka