Igitekerezo: Ndizera ko ingeso yo gusabiriza abayobozi yarangiranye na 2021
Ingeso yo gusabiriza yari imaze iminsi igaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter cyane cyane abantu basa n’abasabiriza abayobozi, yarangiranye n’umwaka wa 2021 kuko njyewe mbona bigaragara nabi.
Ibi byagiye bigaragara mu minsi yatambutse, maze biza gutizwa umurindi ubwo hari umuturage wari wasabye umwe mu baminisitiri maze na we akamuha amafaranga akoresheje Mobile Money, noneho n’abandi benshi baboneraho, basaba abandi bayobozi batandukanye.
Uyu muntu usabye kandi, ntabwo aba agaragaje wenda ubukene bwe ngo umuntu ufite ubushake amufashe niba koko ari n’ukwiriye gufashwa! Oya, uyu asaba avuze amazina y’umuyobozi runaka asabye ndetse akenshi banavuga n’ikintu nyirizina ari kumusaba, aho njyewe mba mbona bisa nabi ndetse harimo no kwisuzuguza ndetse no kubangamira uwo muyobozi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Simpamya ko uyu muntu koko aba akennye ku rwego aba yabigaragaje ari gusabiriza mu nyandiko. Abenshi babikora bazi ko ntawubamenya kuko baba bihinduranyije amazina n’amafoto, nyamara burya uko uzi ko uzi guhisha inyirondoro yawe, hari n’abandi bazi kuvumbura bakamenya nyiri uwo mwirindoro nyakuri, ibintu mpamya ko bitubahishije nyiri kubikora. Ndetse mpamya ko bamwe bibaye ko bashyirwa ku mugaragaro bakamenyekana byabatera ipfunwe.
Ibi bintu kandi bigenda bifata indi ntera aho hari n’uwo nabonye yarenze ku kubyandika ku mbuga nkoranyambaga, yandika ibaruwa nini ngo yandikira umuyobozi w’ikigo runaka ababwira ko ari umukiliya wabo none amufashe amuhe amafaranga! Ibi ku bwanjye nkaba mbona ari ingeso mbi abantu batangiye kwimakaza.
Yego singiye kwanga ko koko umuntu atakena, cyangwa ngo anasabe umuntu. Ariko mpamya ko ubu buryo biri gukorwamo butanoze. Umuntu koko umusaba ubibabaye uramwegera ukamubwira mwiherereye, ntabwo ujya kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa ngo numara kwandika ibaruwa umugeneye uyikwirakwize hirya no hino ugaragaza ko wasabirije. Umuntu burya ujya gusaba aba ari amaburakindi byamushobeye, ku buryo atari ibintu ajya kwirata ku mbuga nkoranyambaga nk’aho ari igikorwa cy’indashyikirwa yakoze.
Ikigaragaza ko ibyo uyu muntu aba akoze bidahabwa agaciro uretse kumushyira mu cyiciro cy’abantu bafite imitekerereze iciriritse ni uko abenshi babihorera. Kandi simpamya ko ibihumbi 20 cyangwa 50 uba usabirije Minisitiri cyangwa undi muyobozi runaka aba ayabuze ku buryo wabikoze mu kinyabupfura cyangwa mu bwenge atayaguha.
Mbona ibyabaye byarabaye kuko ntitwabisubiza inyuma, ariko nibura mureke birangirane n’umwaka wa 2021. Ababikora bigira nk’aho ari ugutebya, mbona nta gutebya birimo kuko bisa nabi.
Twese hamwe tuzagire umwaka mwiza w’amahoro wa 2022.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana idufashe kd ikoreshe abatuyobora barusheho gukaza ingamba zo kurandura ubukene, kd ndabasengera kuri Ruremabintu ngo murimwe " ntihazagire usigarana amahitamo yo gusaba"
Murakoze cyane Kigali Today. Iyi nkuru rwose niyo. Ibi bintu bigomba guhinduka rwose. Birasebya Igihugu, bitaretse na nyirikubikora. Nizere ko bafite amatwi bari kwumva.
Minister yagombaga guhanwa hari amabwiriza avuga ko uha abantu basabiriza ku muhanda agomba kubihanirwa.
Nikimwe no guha usabiriza ku mbuga nkoranyambaga naho ni ku muhanda.
Ibi bintu bigomba guhinduka, birangirane na 2021
Jye nta n’ayo namuha. Umuntu ufite ababoko asabiriza ate. Gukura amaboko mu mifuka no gukora biraruta.