Kugumirwa ku mukobwa w’umukire bituruka he?
Umukozi w’umuryango HDI ukora mu ishami ry’Uburenganzira bwa muntu, ushinzwe by’umwihariko uburinganire n’ubwuzuzanye, Annonciata Mukayitete, avuga ko kugumirwa ku bakobwa bifite isano n’icyiciro umuryango nyarwanda ushyiramo umuntu akivuka, umwe akaba umutware undi akaba umunyantege nke ukwiye gufashwa n’undi kubaho, ushatse gusohoka mu kiciro yashyizwemo bikamugiraho ingaruka zo kutabona umugabo.
Yabitangaje ku wa 07 Werurwe 2022, mu kiganiro Ubyumva Ute? cyatambutse kuri KT Radio, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuba umukire ku mukobwa, intandaro yo kugumirwa.”
Mukayitete avuga ko mu muryango nyarwanda hari imyumvire ko umuntu uvutse ari igitsina gabo afatwa nk’umutware, umuyobozi cyangwa umuntu ukomeye mu muryango.
Ni mu gihe ngo umukobwa avuka agaragara mu ishusho y’umunyantege nkeya, umuntu uzaba umubyeyi, uzaba mu rugo agatungwa n’umugabo, udafite imbaraga z’umubiri n’iz’umutima, akaba mu rugo bakamuha byose bakamukorera byose.
Agira ati “Umugabo akaba umuntu ufata icyemezo cyane cyane, mbese igikingi cy’urugo ni umutware, umugore nawe akaba mutima w’urugo. Bakivuka ari abana ibyo rero biradukurikirana cyane mu mibereho yacu izakurikira, tukiri iwacu mu rugo, turerwa gutyo dutegurirwa kuzakora iyo mirimo itandukanye. Duhabwa ububasha butandukanye bitewe n’uko turi abagore cyangwa abagabo, abakobwa cyangwa abahungu, bikazadukurikirana mu bwangavu bwacu mu bugimbi bwacu, kuzageza uba umugore cyangwa uba umugabo uri muri ako gasanduku umuryango nyarwanda wagushyizemo.”
Avuga ko iyo ushatse kuva mu kiciro umuryango nyarwanda wagushyizemo cyane ku bakobwa bifite, biba ikibazo kuko uba utangiye kuva mu kiciro washyizwemo.
Ati “Iyo ushatse rero kukavamo abo bakobwa b’abakire kiba ari ikibazo gikomeye ku muryango kuko uba utangiye gutandukira, usohoka mu gasanduku bagushyizemo, mu murongo bagushyizemo. Utangiye gushaka kuba undi wundi umuryango nyarwanda utateguriye kuba gutyo, niho ikibazo kivukira.”
Avuga ko umuryango nyarwanda wishyizemo ko ubukene ari karande ku mugore, iyo ngo hari umugore cyangwa umukobwa ugerageje kubwigobotora yitwa amazina nk’ingare, igishegabo, umugabo mu bandi, aho kumubona nk’umuntu uhindura amateka amuganisha ku iterambere.
Avuga ko ubundi uburinganire n’ubwuzuzanye byakajyanye n’igihe, aho ufite ubushobozi agira inshingano z’urugo kandi ntabisuzuguriremo uwo bashakanye.
Umukozi mu muryango OXFAM ushinzwe impinduramitekerereze hagamijwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Virgile Uzabumugabo, avuga ko mu myumvire y’urubyiruko bumva ko kubana n’umukobwa ufite amafaranga we atayifite, azasuzugurwa bitewe n’uko umuryango nyarwanda wabyubatse kera.
Avuga ko umuryago nyarwada hari ibyo wubatse mu mitwe y’abantu ko abagabo aribo bagomba guhaha, kuvunikira urugo bakanameya ibibazo byarwo, naho umukobwa akaba mutima w’urugo, nyampinga, ni nk’amata ku buryo umuhungu akura yiyumva muri iyo myumvire.
Ati “Umuhugu wakuze ise abimubwira, uyu munsi kumubwira ngo ushobora kubana n’umukobwa ufite amafaranga wowe utayafite, ikintu cya mbere ahita yumva ni uko azasuzugurika.”
Avuga ko mu bakobwa bagiye baganira hari abamubwiye ko batinya kwereka abahungu ko bafite amafaranga, kugira ngo batabacika.
Asaba abahungu kwitinyuka kuko abakobwa bafite amafaranga adatuma basuzugura, kuko hari n’abatayafite basuzugura.
Hakizimana Claude, umwe mu rubyiruko avuga ko umugore aramutse afite amafaranga umugabo atayafite, ahita afata inshingano z’umugabo, umugabo agafata iz’umugore ari naho hahera kuganzwa.
Icyakora ariko hari urundi rubyiruko rw’abasore rwumva ko umukobwa kugira amafaranga umusore atayafite, bidakwiye kuba ikibazo, ahubwo bikwiye kuba igisubizo cy’iterambere ry’umuryango.
Umwe yagize ati “Jyewe uko mbyumva ntibyagakwiye kuba ikibazo kubera ko ubungubu ni ubwuzuzanye no gufatanya muri byose. Ibyo ntabwo byari bikwiye kuba ikibazo ko umwe afite amafaranga undi atayafite, abafite iyo myumvire ahubwo bayihindure.”
Bavuga ko gusuzugura uwo mwashakanye kuko adafite amafaranga, bidakwiye kuko n’ubundi mwese muba muharanira iterambere ry’umuryango wanyu n’abazabakomokaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|