Ababyeyi ntibakwiye guhanika inkwano kuko ‘Umwana si igishoro’

Ubukwe ni itangiriro ryo kubaho k’umuryango aho imiryango ibiri yashimanaga maze ikemeranya guhana inka n’abageni umuryango w’umuhungu ukajya gufata irembo, ukazageza igihe ukajya gusaba umugeni ndetse nyuma yaho hakabaho gutanga inkwano nk’ishimwe ry’umuryango wabarereye umukazana uje kwagura undi muryango maze u Rwanda rugakomeza kwanda.

Mu gihe umuryango w’umukobwa wemereraga umugeni umuryango w’umusore hakurikiragaho umuhango wo gukosha maze umuryango w’umusore bagatanga inka yari ikimenyetso cy’inkwano mu muco w’Abanyarwanda.

Inkwano muri iyi minsi ya none hari aho yasimbujwe amafaranga ndetse igiciro baragihanika ku buryo hari imiryango imwe n’imwe isigaye yumva byarabaye ikibazo gikomereye umuryango mushya ndetse hari n’ababona ari intambamyi ku ihame ry’uburinganire aho hari abumvise nabi ibigendanye n’ihame ry’uburyo uyu muhango ukorwamo.

Umunyamakuru wa KT Radio Kamanzi Natasha yagiranye ikiganiro mpaka n’abatumirwa barimo Juliette Karitanyi hamwe na Rutindukanamurego Marc Roger badusangiza byinshi ku bigendanye n’uyu muhango hagendewe ku gaciro k’inkwano mu bihe bya kera ugereranyije n’ubu.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka