Igitekerezo: Ese abavuga ko umugabo n’umugore batajyanye baba bashaka kuvuga iki?
Hari abantu bajya bumvikana bavuga ngo ‘uriya mugabo n’umugore ntabwo bajyanye’ aho baba bavuga umugabo n’umugore we uko bagaragara inyuma, ibi bikantera kwibaza igisobanuro nyakuri cy’iyi mvugo n’akamaro kayo.
Ubusanzwe iyo ibi bivugwa, baba baganisha ku miterere y’aba bombi, wenda bagaragaza ko umwe ari mubi undi ari mwiza, cyangwa rimwe na rimwe bagahuza imyaka aba bombi barutanwa, ubwo bagahera aho bati "Bariya bashakanye ntibajyanye, cyangwa abari kwitegura kubana" ntibajyanye. Bikantera no kwibaza uko abajyanye baba bameze n’ushinzwe kubireba akabyemeza.
Ubundi urukundo ni ikintu gisobanurwa na buri muntu mu buryo bwe butandukanye na mugenzi we. Ibyo umwe akunda bishobora cyane gutandukana n’ibyo mugenzi we akunda, nubwo baba banafitanye isano rya bugufi. Bityo n’ibintu abantu babibona mu buryo butandukanye. Ubundi iyo umuntu agiye kubana na mugenzi we nk’umugabo n’umugore, ni bo bonyine baba bazi ibyo bashaka ndetse ni na bo bonyine baba bazi ibijyanye n’ibitajyanye kuri bo.
None wowe uba uri muntu ki uvuga ngo ba kanaka ntibajyanye? Usanga bigera n’aho inshuti n’abavandimwe bashobora rwose kubuza umusore cyangwa inkumi uwo yari aje kubereka bateganyaga kubana mu minsi ya vuba, impamvu ikaba abo bantu bamubwira ko batajyanye.
Ubundi ntekereza ko ikintu cy’ingenzi umuntu yanenga ku wundi ari ikijyanye n’imico ya kanaka ndetse n’imyifatire, kuko ari byo bishoboka ko umuntu yaba ataramenye mu gihe ari gukundana na mugenzi we, noneho agahura n’uwaba amuzi kumurusha, akaba yamubwira wenda ati, kanaka ndamuzi ateye atya…Naho ibyo ku miterere , indeshyo, ibara ry’uruhu …aba yarabyiboneye na we. Umuntu ajyanisha uko ashaka bitewe n’ibyo akunda cyangwa ashaka.
Nta tegeko ririho ry’abagiye kurushinga, ngo tujye tugendera ku ngingo runaka isobanura abantu bajyanye n’abatajyanye. Ibindi biba ari amahitamo ya ba nyiri ubwite. Niba ukunda umugabo muremure usumba umugore, wenda undi akunda umugore muremure gusumba umugabo, niba ukunda umugabo uruta umugore mu myaka, wenda undi akunda ko umugore ari we mukuru kurusha umugabo….
Abantu bonyine ni bo bamenya ko baberanye barangiza bagafata imyanzuro yo kubana. Ntekereza ko abandi icyo tuba dusabwa ari ukubashyigikira uko dushoboye, naho ibyo kujora ngo barajyanye cyangwa ntibajyanye, baraberanye cyangwa ntibaberanye, ndumva ibyo ntacyo biba biri bwungure, kuko baba barahisemo ibyo babona ko ari byiza.
Ubundi njyewe mbona umugabo n’umugore bahisemo kubana bagejeje imyaka y’ubukure, nta gahato bashyizweho, iteka baba bajyanye.
Inkuru bijyanye:
Umugabo n’umugore bafite igihagararo kidasanzwe batandukanye biturutse ku gucana inyuma
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana koko yaturemye mu buryo butangaje.Kaliya kagabo,kabanye n’uriya mugore,babyara umwana w’igitangaza!!!Nkuko Umwirabura abyarana n’Umuzungu,etc...Nubwo bamwe bavuga ko dukomoka ku Ngagi,ntabwo ari byo.Nkuko Science ibyerekana,Ingagi ni species (espece)ukwayo,itandukanye na Species y’umuntu.Kandi izo species zitandukanye,ntizishobora kubyarana.Ibyo bihuye nuko bible ivuga ko "imana yaremye species zitandukanye".Ntabwo rero abantu dukomoka ku Ngagi (Evolution).Dukomoka kuli Creation.
Abigisha Evolution,ni abahakanyi batemera bible.