Igitekerezo: Nibaza amafaranga bamwe mu bagabo baba bishyuye mu kabare, ku buryo bumva bafite n’uburenganzira ku mibiri y’abakobwa bagakoramo

Nkunda kubona abagabo benshi bakinisha gukora ku mibiri y’abakobwa bakora ahantu hatandukanye bakirira abantu, banywa ndetse banarya nkibaza niba umubiri w’umukobwa na wo baba bawuguze!

Hirya no hino mu tubari, hoteri na za resitora uhabona abagabo bahohotera abana b’abakobwa bakora muri iyo mirimo, kandi bakabikora bagaragaza ko byaba biri mu burenganzira bwabo gusa bitwaje ko bicaye aho kandi bishyuye ibyo kunywa n’ibyo kurya.

Ibi birababaza cyane aho umukobwa aza kumwakira undi agatangira kumukorakora ku bibero n’ikibuno, kandi akabikora yishimye nta n’icyo yishisha yumva biri mu burenganzira bwe, nk’aho mu byo yishyuriye na byo birimo.

Ikindi uyu mukobwa iyo yihagazeho, mbese yiyubaha akabwira uyu muntu ko bimubangamiye adashaka ko amukorakora ku mubiri, amwereka ko icyo yemerewe ari ibyo yaguze undi na we akaba afite inshingano zo kubimugezaho neza, ubona uwo mugabo umujinya umwishe, ngo uyu mukobwa arasuzugura, koko bikaba hari n’ubwo bihurirwaho n’abagabo benshi ngo uwo mukobwa arasuzugura, gusa kuko yababwije ukuri ko abangamirwa n’iryo korakora ryabo.

Ibi ntibigarukira aho, cyane ko usanga abo bagabo b’abakire baza kenshi aho baba baziranye na boss (nyiri iyo hoteli), rwose bakamuhamagara bamuregera uwo mukobwa ngo asuzugura abakiriya ku buryo akenshi birangira bamwirukanye kugira ngo abakiliya batazacika aho.

Mbona abagabo mukwiye kwiyubaha, ndetse mukaba mwanakorakora uwo mwabanje kuvugana mukanabyemeranyaho, ntabwo amacupa angahe y’inzoga wishyuye n’isahani y’ibiryo wumva ko wabariyemo n’umubiri w’umukobwa. Oya rwose. Ibi nta no kwiyubaha birimo.

Umukobwa ari aho kuko ari mu kazi, ntabwo yaje kumurika umubiri we kugira ngo uze uwukorakoreho. Ari aho kugira ngo ashake imibereho. None cyangwa ejo nawe uwo mufitanye isano yaza kuhakora, yaba mushiki wawe cyangwa umugore wawe. Ibyo ukorera uwo mwana w’umukobwa ubonye babikorera abawe wibaze niba byakunezeza.

Ikindi abagabo babaswe n’ingeso yo kutiyubaha, n’unabikora ubikore uzi ko bigayitse nta n’uburenganzira na buto ufite bwo kubikora witwaza utwo dufaranga uba wishyuye tutanagura n’ikindi kintu cy’agaciro kanswe umubiri w’umuntu.

Wibuke kandi ko ikirenze no ku bandi bantu biyubashye baba bakugaye n’ubwo batanabikubwira ko bigayitse, ariko wibuke ko ari n’icyaha gihanwa n’itegeko n°59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Biterwa n’uko abagabo hafi ya bose "bakururwa n’igitsina gore".Bigatuma benshi batihangana.Ariko bene abo,n’ubundi benshi bajya mu busambanyi,basize abagore babo.Bakibagirwa ko ari icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka millions nyinshi z’ababikora.Kandi bikazababuza kuzuka ku munsi wa nyuma.Gutwarwa n’abagore,ugasuzugura Imana yakuremye,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).

bagabo andrew yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

Mukazayire we, uzanandike kuri bariya bakobwa rwose bambara ubusa. Kandi bajye bibuka ko biriya abagabo baba banywa atari amazi!

Gusa urakoze kuri iki gitekerezo. Ukuntu ushoje ugaragaza itegeko rihana iki cyaha mpise mbona amarembo ya gereza.

Bizi yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Shahu se wabyihoreye ko banamuhererekana bose bakajya kumuteranya kwa Boss ngo arasuzugura aba clients mpaka bamwirukanye.

Bariya bagabo ndabareba nkabona bakwiye ibihano bikakaye. Biriya ni ugutesha agaciro umugore muri rusange. Kandi ubwo hahita hajyamo n’abanyina babibarutse , abagore babo ndetse n’abana bano b’abakobwa.

Fiston yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Ariko,suko bagira abantu inama kd niba byarakubabaje ntuzasubire gukora mukabari ubwose wowe amagambo ukoresha ataniyehe nizo nkozi z,ibibi? Ubundise wabibonye urihe? nubwo ntanywa inzo ariko ngewe,kubwange natanga inama kuruta kwibasira abo,bagabo kuko amagambo ukoresha ndumva ntakinyabupfura kiyarimo.

Nshimiye yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka