Igitekerezo: Aya masaro Abanyarwandakazi bari kwambara mu nda tuyahe ibihe bisobanuro?

Muri iki gihe usanga bamwe mu bakobwa twakwita abasirimu bambaye amasaro mu nda ahabwa ibisobanuro bitandukanye, bitewe na nyiri kuyambara cyangwa kuyareba. Byatumye nibaza igisobanuro nyacyo cy’aya masaro.

Ibi ni ibintu bimaze igihe kitari kinini cyane bigaragara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho abakobwa benshi n’abagore bambara ikintu kimeze nk’umukandara ariko kigizwe n’amasaro gusa, bamwe bagahitamo kurenzaho imyenda ku buryo undi atayabona, abandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo agaragare n’iyo yaba ari agace gato.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byinshi bitandukanye by’abayambara ndetse n’ibisobanuro by’ababona abayambara, naje kwibaza ibisobanuro nyabyo mu Rwanda twayaha, cyane ko wenda mu bindi bihugu barebeyeho byo bifite igisobanuro gihuriweho.

Hari ibihugu biba ari umuco ko umwana w’umukobwa wese umaze kuvuka, mu gihe cyo kumwita izina bamwambika amasaro mu nda nuko akazayakurana, akagenda gusa ayasimburanya bitewe n’uko yakuze. Hari ibindi bihugu, bayambika umukobwa wese wagiye mu mihango, kugira ngo bagaragaze ko yavuye mu cyiciro cy’abana, yabaye umuntu mukuru. Hari ibindi bihugu bayambika umukobwa ugiye gushaka umugabo bayatongereyeho amagambo baba bizera ko azatuma umugabo we amukunda wenyine, mbese ngo azahirwe mu rushako anabyare abana benshi. Ni byinshi bitewe n’igihugu n’imico yabo. Gusa naje kugira amatsiko yo kumenya inyito tuza kuyaha nk’Abanyarwanda.

Iyo nibaza inyito tuyaha, ni uko abantu benshi mbona bagenda bafata aba bambara aya masaro uko bishakiye, na bo bitewe n’imyemerere ndetse n’ibyiyumviro bitandukanye. Abenshi bita aba bakobwa indaya abandi bati ni ibirara, abandi bati ni ibigereko by’iwabo buriya bashyizemo imiti, ndetse n’abandi bakemeza ko ubwo uwo nyiri kubyambara akorana n’imyuka mubi.

Ibi byose bivugwa n’ababireba mu gihe ba nyiri kubyambara bavuga ibitandukanye. Bamwe bati "Ni umurimbo nk’indi yose, undi ati njyewe nambara aya masaro kugira ngo njye menya ko nabyibushye cyangwa nananutse, undi ati karyoshya imibonano mpuzabitsina, undi ati njyewe mbona ari agasirimu, n’ibindi byinshi.

Nyuma yo guhuza ibi byose rero ku bwanjye nasanze ibisobanuro byinshi Abanyarwandakazi batanga bituma bambara aya masaro bitandukanye, ariko wabihuriza hamwe ugasesengura ugasanga umwe yarabonye mugenzi we yambaye, na we akiyambarira nta bindi bintu byinshi bibyihishe inyuma.

Ikijyanye rero no kuba abantu babareba bahita babahimbira ibisobanuro bitari byo kandi biganisha mu kubasebya cyangwa no kubatuka, mbona ntaho bihuriye. Kuri njyewe mbona twabifata nk’umurimbo kimwe n’indi yose isanzwe yambarwa n’abagore. Kuba wowe uba ubona atari byiza cyangwa utabyambara ndetse ukumva n’uwo mufitanye isano wamugira inama yo kutabyambara, numva utabiheraho wumva ko ubyambara ari indaya cyangwa icyomanzi.

Mbona ikibazo kinini kiba giterwa no kuba ari ikintu gishyashya abantu babonye vuba. Ni kimwe n’amaherena, ibinigi, ibikomo...Naho kuba umukobwa yitonda, agira ikinyabupfura, akijijwe....Twabirebera mu bindi bitari amasaro yiyambariye mu nda ashaka kurimba, cyane ko ibyinshi byambarwa biba bifite ibisobanuro bitandukanye mu bihugu hirya no hino.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Muraho! Ngewe nemeranya nuyu wakoze ubushakashatsi! Kuyambara ni umurimbo nkiyindi yose! Numuntu ubitindaho nawe azagenda abyumva gahoro gahoro kuko numu coloni azana ivanjili muri Africa ninaha ntitwahise tubyumva uwo mwanya byagiye bitwinjiramo gahoro gahoro kugeza ubwo bamwe muritwe twemeye tukabatizwa, tukihana nibindi. Rero numurimbo mbisubiremo ni umurimbo nkibindi byose: amaherena, groumete, chanette nibindi murakoze! Kd wowe ukoze iyi nkuru ndagushimiye 👍Nizereko banyuzwe ✍️

Isheja yanditse ku itariki ya: 24-05-2022  →  Musubize

Kera muri ecole de dimanche, Hari indirimbo twaririmbaga y’abana ivuga ngo" turashima Imana ko twavukiye kungoma y’umwami Yesu nyir’imbabazi", harimo igitero kugira kiti: none baba badutapfunira itabi, amajosi n’amaboko byuzuye impigi ...... Ziriya Mbona Ari IMPIGI

Ryera yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

Ihene bayibwiye ko arinziza bwira itarishije

Matsiko yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

Reka twemere ko arumuco nonese gutumbuza byo tubyite nwiki? ndavuga (inda) sinzi impamvu mutabona ko arukwiyandagaza bivanze nubwibone.ihene bayibwiye ko arinziza bwira itarishije urebye nawe nuko

Matsiko yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

Reka twemere ko arumuco nonese gutumbuza byo tubyite nwiki? ndavuga (inda) sinzi impamvu mutabona ko arukwiyandagaza bivanze nubwibone.ihene bayibwiye ko arinziza bwira itarishije urebye nawe nuko

Matsiko yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

Kuba umugore w’umugabo se bikuraho ko yaba indaya?

Frank yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

Aya massaro ni imirimbo no iyindi yose,Ese abavuga ko ari ay indaya,ntihari abagore b abagabo se bayambara,nkuko wakwambara udukomo ku kubuko,impeta,Chainette ,no munda ni byiza cyane,ni ubusirimu ndetse nk ubundi,nta bitangaje kirimo,ntago ari ay indaya,ntimugafate ubuntu uko bitari.

Chantal Habimana yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Yewe, rekera,witwara ibintu uko bitari. Abayambara wenda ntibabizi, ariko ikiriho yambarwa n’indaya. Mu bihugu duturanye ntibambara kamwe gutyo. Yambarirwa gucaressa abagabo igihe babari hejuru. Bibaye ari umuco rero,yajya yambarwa kuva mu buto. Abayambara abo ari bo namwe mutirengagije murabazi.

Frank yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Nkuko wubaha cg wemera ubusesenguzi bwawe,ukwiye no kumva ibyo abandi kuko nawe ntabwo ibitekerezo byawe bishobora kugenderwaho n’abanyarwanda nacane ko ibyo ntaho bihuriye n’umuco wacu

Alias yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Nkuko wubaha cg wemera ubusesenguzi bwawe,ukwiye no kumva ibyo abandi kuko nawe ntabwo ibitekerezo byawe bishobora kugenderwaho n’abanyarwanda nacane ko ibyo ntaho bihuriye n’umuco wacu

Alias yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Uyu mudeli wahozeho i Bujumbura barawambaraga muri za 80/90

Liza yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Uyu mudeli wahozeho i Bujumbura barawambaraga muri za 80/90

Liza yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka