Igitekerezo: Abahuza kudakoresha imbuga nkoranyambaga no kugira ubwenge mubikura hehe?

Hari abantu bahuza umuntu utajya ugaragara akoresha imbuga nkoranyambaga n’ubwenge, aho aba ari umunyabwenge cyane. Ibintu byaje kuntera kwibaza aho nabihuriza biranyobera.

Abantu bamwe bakunda guhuza umuntu udakunda kugaragara akoresha imbuga nkoranyambaga, nk’umuntu uba ufite ibitekerezo byinshi ndetse byakubaka, ariko kubera ubwenge bwinshi agahitamo kwicecekera ntagire icyo atangaza.

Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu buryo bw’itumanaho ubu, rikoreshwa cyane n’abantu benshi batandukanye. Aho nibaza ko intego nyamukuru w’uzikoresha aba yifuza ko ubutumwa bwe atambukije bugera ku bantu benshi, kandi akenshi usanga iyo ntego igerwaho, kuko ari ikibuga gikinirwaho n’abantu benshi batandukanye.

Aya yaje kuba amahirwe y’abantu benshi bari bafite ubutumwa bashakaga kugeza ku bantu, ariko badafite umuyoboro mwiza babunyuzamo, aho umuntu ku rukuta rwe runaka afata umwanya agatambutsa ubutumwa, akazasanga bwageze ahantu kure cyane na we ubwe atatekerezaga. Aho hari n’ubushobozi cyangwa ubumenyi bw’abantu batandukanye bwagiye buvumburwa cyangwa bumenyekana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa naje kwibaza ku bantu batinya kugira icyo batambutsa ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma akaza kwifata ibi akabihuza n’ubwenge bwinshi. Oya, kuri njyewe ntabwo ibi nabyemera kuko ufite icyo utangaza kandi wiyizeye ko gifite ireme, ntabwo kugira ubwenge ari uko abimira agaceceka ngo ubwo arimo kurebera ibitekerezo by’abandi hariya, ntagire icyo atinyuka kuvuga ngo ubwo acecekanye ubwenge.

Imbuga nkoranyambaga nk’uko nabigarutseho ni umuhanda ugendwamo n’abantu benshi batandukanye, bisobanure ko hari na bamwe bayikoresha mu buryo twavuga ko butari bwiza, aho aba yumva buri kintu cyose kivuzweho na we agomba gutanga igitekerezo n’iyo yaba atabisobanukiwe cyangwa nta gitekerezo gifatika afite. Undi na we akumva ko icyabaye cyose yagitangariza ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa hari n’abandi bazikoresha neza cyane, ku buryo buri wese aba afite amatsiko yo kureba icyo kanaka yatangaje, kuko kiba gifite ubwenge. Naho ucecetse ngo ntazakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari umunyabwenge kurusha abandi, ndumva ntakwizera ubwo bwenge bwe, atinya kugaragaza cyangwa gufashisha abandi.

Buri muntu akoresha izi mbuga, arimo gutangaza ibyo abantu bari basanzwe bamuziho, cyangwa akanazikoresha yereka abantu ati “burya na bino ndabizi, cyangwa mbifiteho ubu bumenyi n’ubushobozi”. Bityo rero hari abahisemo kubyaza umusaruro aya mahirwe iterambere ryatuzaniye, wowe ugahitamo kwicecekera ngo uribwira ko bagusomamo ubwenge cyangwa ubushobozi utagaragaje.

Kudatangaza ibyo uzi ngo bimenywe n’abandi yaba mu kubafasha, cyangwa nawe ubwawe kwifasha (Mu buryo bumwe cyangwa ubundi) nta bwenge burimo. Kudakoresha imbuga nkoranyambaga bishobora kuba amahitamo ya muntu bitewe n’impamvu runaka, cyane ko hari na bamwe bazikoresheje nyuma bakaza kubihagarika bitewe n’impamvu zitandukanye. Ariko twibihuza n’ubwenge bwinshi, kuko hari n’ubwo wagenzura ahubwo ugasanga twabyita ubwenge buke.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wa mugani nanjye binyobere. Uziko hariho abantu baba bari aho batuje batengamaye ngo ubwonisi yose irabizi ko ari abanyabwenge gusumba abandi ngo kuko badakoresha social media. Cyane cyane iyo umuntu adapostinga kuri wgatsap status buriya ngo aba arenze!!!!!!!! Yebabaweeeeeeeee

Fiston yanditse ku itariki ya: 16-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka