Igitekerezo: Umuntu akwifurije umwaka mushya mwiza atari asanzwe akuvugisha ubundi byangiza iki?
Hari abantu benshi ugenda ubona binubira kuba bifurijwe umwaka mushya muhire n’abantu runaka badasanzwe babavugisha kenshi, ibi bintera kwibaza ubikoze icyo yaba yangije niba aribwo agutekereje.
Ibi nabyumvanye abantu benshi batandukanye babyinubira ndetse bamwe bakaniyama abatarabikora ngo ntibibeshye ngo babifurize umwaka mwiza, kandi bari bamaze igihe kinini batabavugisha, nza kwibaza icyo byaba binatwaye aribwo abikoreye.
Ubusanzwe hari abantu baba baziranye, ariko badakunda kuvugana kenshi wenda bitewe n’uko nta bintu byinshi bibahuza, ariko ibyo bitavuga ko baba bataziranye ku buryo haba ikintu kidasanzwe nko gusoza umwaka akibuka ko na mugenzi we yawusoje akabyishimira, ndetse akanamwifuriza kuzasoza amahoro undi bagiye gutangira.
Ubundi abantu bose bigirira ibibazo bigiye bitandukanye, ku buryo kujya ubona umwanya wo kuvugisha abantu bose muziranye cyane cyangwa buhoro bitakorohera umuntu.
Ibi bigatuma hari abo bavugana kenshi n’abandi bavugana gahoro bibaye ngombwa. Ariko kuba abantu bagiye gusoza umwaka biba ari ikintu kinini ku buryo umuntu wafashe umwanya akakwibuka mu bo yishimira ko basozanyae umwaka amwifuriza kuzasoza no kuzahirwa mu wundi ukurikiyeho, biba ari igikorwa cyiza undi yakwishimira.
Ikindi gihari, iyo uvuze ngo mwari mumaze igihe mutavugana, ubwo bisobanuye ko nawe utaba waramuvugishije, ariko ubwo umwe akaba ari we ubaye mubi nibura unakwibutse muri izo mpera z’umwaka, akanakwifuriza ishya n’ihirwe mu mwaka utangiye.
Gusoza umwaka ugatangira undi ni ibidasanzwe, kandi ibyo abantu babifatira umwanya nyine iyo umwaka urangiye, kuko nibwo uba umenye ko muwusoje, rero umuntu kuba yarakuvugishije kenshi cyangwa gake, numva bitaba imbogamizi yo kuba agutekereje akakwifuriza kuzagira umwaka mwiza ukurikiyeho.
Hari n’ababisanisha n’amasano bafitanye, cyangwa umumaro runaka yumva kanaka yari kumumarira, ku buryo iyo atabikoze uko we yumva yari kubikora aba yumva adakwiriye kumwifuriza umwaka mushya muhire, cyangwa gushimishwa n’uko ari muzima basozanye umwaka. Nyamara kwishimira ko uriho, ni iby’agaciro kuko ubuzima buzima ni cyo gishoro cya mbere.
Yaba amagambo nyiri ubwite yiyandikiye, yaba amagambo y’undi yabonye ahantu akayakunda akaba ariyo yifashisha akwifuriza umwaka mushya muhire, numva yose ari meza umuntu yakagombye guha agaciro. Naho utahetukaga kukuvugisha akakwibuka umwaka urangiye, ubwo nibura numva unamugaye, wamugaya gutinda ariko ntumugaye guhera.
Burya aba yabikoze neza kuko aba ari igihe cy’umuntu cyo kwicara agasuzuma. Ubwo kuba uza mu rutonde rw’abantu azi atekereje, n’ubundi uba uri uw’agaciro kuri we.
Reka nsoze nifuriza abakunzi bacu, Umwaka mushya muhire wa 2022, cyane cyane abakunda inkuru nandika. Uzababere uw’ibyiza.
Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukazayire rwose wagira ngo warebye status yanjye!!!! Cyakora ibyo uvuga bifite ishingiro.
Gusa ndabyanga setu.
Uzagire umwaka mushya muhire nawe Mukaza. Warakoze kandi kuduha inkuru nziza.