Igitekerezo: Nibaza ahantu abarokore bahuriza injangwe na shitani!

Abantu benshi basengera mu matorero azwi ku izina ry’abarokore, bahuza injangwe/ipusi/nyirahuku na shitani cyangwa imyuka mibi, aho uhuye na yo wumva ngo “toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu...", ibi bikantera kwibaza isano iyo nyamaswa yaba ifitanye na shitani!

Mu miryango hirya no hino yo mu Rwanda uhasanga ipusi zibana n’abantu mu nzu. Imibare iva mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yerekana ko mu Rwanda habarurwa injangwe 8,787, ariko hari abarokore benshi iyo bageze mu rugo bakahasanga iryo tungo bahita bahuza urwo rugo n’abantu bafitanye isano n’imbaraga z’ikuzimu, mbese n’imyuka mibi.

Ubusanzwe imiryango myinshi, uretse wenda kuba baba bikundira iryo tungo bakaba bumva babana naryo mu nzu, ubundi abantu benshi bakubwira ko baritunga kugira ngo bahangane n’imbeba kuko abenshi bazanga kubera kubangiriza no kubabangamira, ariko nkibaza muri iyi mimaro yose iyaba ihuzwa no kuba ipusi yakwitiranywa na shitani!

Ubundi mu Rwanda iryo ni itungo ryahamijwe ubwiza, aho barikoresha bashaka kuvuga ko nta mwiza wabuze inenge, bagira bati "Nta mwiza wabuze inenge na Nyirahuku igira amabinga", aha baba bumvikanisha ko ukuntu ipusi ari nziza ariko ikagira amabinga, bisobanura ko n’umuntu uko yaba mwiza atabura inenge.

Hanyuma iryo tungo ryahamijwe ubwiza nkomeza kwibaza aho rihurizwa n’imbaraga z’ikuzimu nk’uko bigarukwaho kenshi n’aba bavandimwe.

Ubundi ibi ubimenyera aho abo bantu iyo bakubitanye n’ipusi ahita acyaha ati "Mu izina ry’Imana ndagutsinze, toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu, Nabanje Imana...." Aya ni amwe mu magambo avugwa n’abarokore ngo batsinda ipusi kugira ngo imbaraga ifite z’abadaYimoni zitamufata.

Dore bumwe mu busobanuro batanga:

Iyo ubajije abo bavandimwe aho bahuriza ibyo bintu bibiri nta busobanuro bufatika baguha, kuko abakubwira ko babifitiye gihamya ni bake cyane, abenshi bavuga ko ari ko babyumva. Bamwe bavuga ko unarebye ipusi ubwayo ubona ireba nka shitani (kandi nyamara akakubwira ko shitani atarayibona).

Undi akakubwira ngo iyo igukanuriye ubonamo ishusho y’umuntu (aha akakumvisha ko nta nyamaswa yagombye kugira ishusho y’umuntu uretse ikoreshwa n’imyuka mibi).

Gusa hari n’abandi bavuga ko muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi abacuraguzi n’abarozi bajya bihinduranya bagasa nk’ipusi, kugira ngo bajye guhemukira abantu (ibi bamwe bakivugira ko babyumvanye abantu batabyiboneye, icyakora bake muri bo bakavuga ko babyiboneye n’amaso yabo).

Gusa ku bwanjye mbona ipusi/ injangwe/ Nyirahuku, ni inyamaswa kimwe n’izindi, buri wese ashobora kuyitunga nk’uko yanatunga irindi tungo bitewe n’umumaro ayibobamo cyangwa urukundo ayikunda. Kuyihuza n’imyuka mibi mbona nta busobanuro bitanga, cyane ko igitabo gitagatifu (Bibiliya) cyifashishwa n’abemera bo muri ayo matorero ntaho bakwereka ko handitse ko ipusi ari igikoresho cya shitani ku isi.

Singiye kwanga cyangwa ngo nemeze ko nta bantu bakorana cyangwa b’ibikoresho bya sekibi ku isi, gusa niba banakoresha amatungo, numva uko yakoresha rimwe ari ko yakoresha irindi, aho kubifata bikagirwa umwihariko w’ipusi ku buryo umuntu yanatinya kwinjira mu rugo bayifite ngo harimo shitani cyangwa imigenzo y’imyuka mibi.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Abo bavandinwe uzabereke inoti y’idolari uzarebe ukuntu bazayirwanira kandi iriho ibimenyetso bavuga ko ari ibyo kwa shitani. Ngo ni Illuminati. Ahubwo jye mbona rimwe na rimwe bavuga ibyo batazi nabo ahubwo baba bari mu kigare cy’ibigambo gusa.

Keza yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Youyou hanyuma nibagusubiza nanjye ndaza kwumviraho. Inkuru zawe turazikunda cyane. Nta kantu kaguca mu rihumye muri sosiyete...Gusa bazagutumire kuri Radio utubwire aho ukura izi nsanganyamatsiko wandikaho. Niba ari Boss wawe uzigutuma nawe ndamushimiye. Gusa uzandikaneza cyane, igitekerezo kimwe ku kindi kugeza ushoje.

Vincent yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Nibyo Koko ikintu udafiteho amakuru urayashaka hakaba nigihe uyahabwa nundi nawe utayafite ahagije gusa buri wese atanga icyo afite.Gusa njye byambayeho mu iyerekwa mbona ipusi iri hejuru ya super net turyamye mbona madam ari guhera umwuka ndatokesha ntangira gusenga nsoje numva ankozeho mubajije uko yiyumva arambwirango guhumeka byari byanze mpita menyako ibyo mbonye mu iyerekwa ari ukuri.

Bosco yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Nkunda gukurikira cyane izi nkuru zawe Youyou, utanga ibitekerezo byiza. Ubutaha se uduhishiye iki?

Kalisa emmy yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Nanjye aranshimisha cyane. Reba ukuntu anatanga umubare w’injangwe zibaruye mu Rwanda! Urakoze cyane pe

Vincent yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Rwose kwinjira cyane mu burokore bitera umuntu kubura esprit critique. Ntawe ntutse, ariko ni observation nakoze.

Josua yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka