Igitekerezo: Ese ni itegeko ko abagore n’abakobwa barangije Kaminuza bambara imyenda migufi?

Mu birori byo kurangiza Kaminuza (Graduation) umubare munini w’abagore n’abakobwa baba bambaye imyenda migufi imbere y’undi mwambaro wateganyirijwe uyu muhango. Ibi bintu byaje kuntera kwibaza niba biba ari itegeko, nibaza impamvu ituma abenshi babihuriraho.

Iyo muri Kaminuza barangije amasomo, hari umwambaro Bambara (umeze nk’ikanzu ndende ufite n’ingofero). Uyu mwenda uko bigaragara ntabwo umuntu yawambara nta wundi mwenda ashyizemo imbere. Bisaba ko uwitegura kurangiza amasomo ategura undi mwenda azambariramo imbere. Usanga abagore hafi ya bose bambariyemo imyenda migufi cyane, bintera kwibaza aho bihurizwa n’uyu muhango nyirizina.

Ubundi abantu basoza amashuri yabo, bivuga ko baba barahuriye mu ishuri, baturutse mu bice bitandukanye, imico itandukanye, amadini atandukanye, mu miryango itandukanye n’ibindi byishi bibatandukanya. Ariko nza gutangazwa n’ukuntu umunsi wo gusoza amasomo mu birori, bagaragara abenshi bahuriye ku myambaro migufi.

Ibi kandi ubona hari n’uwiga kwambara umwenda mugufi uwo munsi gusa, cyangwa undi na we wari usanzwe yambara umwenda mugufi, uwo munsi agakabya ku buryo akubwira ngo mu buzima busanzwe uyu mwenda sinazongera kuwambara kubera ukuntu ureshya. Ibi kandi ntugire ngo biterwa n’uko navuze ngo icyo gikanzu barenzaho kiba ari kirekire, Oya si byo kuko kiba kirangaye imbere hose, umuntu yirebera gusa ako kenda k’imbere. Akenshi n’iyo bagiye kwifotoza bakuraho icyo gikanzu bagasigarana ingofero n’ako kenda k’imbere.

Mvuze ngo ni abagore hafi ya bose, ntihagire unyumva ukundi, kuko nko mu bagore icumi baba bambaye uwo munsi (niko babyita abantu bakoze umuhango wo kugaragaza ko basoje amasomo yabo ya Kaminuza) usanga nk’icyenda baba bambaye imyenda migufi, igenda irutanwa bitewe n’ingano y’umuntu ku wundi ariko icyo ihuriyeho ari ubugufi.

Noneho igitangaje, hari uwambara ako kenda kagufi kubera kutabimenyera, ukabona yabangamiwe burundu, agenda yimunyamunya, uko agenda arwana no kuwumanura ukagira ngo yagiye kuwambara ari itegeko.

Numva atari byiza ko umuntu yigana ibyo abandi bakora, cyangwa na we akabikorera gusa ko byakozwe n’umubare munini nta bisobanuro byabyo afite. Ku bwanjye ntekereza ko uyu aba ari umunsi umuntu aba yakagombye kwambara akaberwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’ibyo akunda, cyangwa ibimubera bitewe n’imiterere ye.

Mu buzima busanzwe, igitsina gore ni abantu bakunda kurimba no kwambara bakaberwa, bivuze ko na mbere hose ibyo aba yambara ari ibyo aba yarabonye bimubera. Gusa ku munsi udasanzwe nk’uyu, agashaka umwenda urushije indi mu bwiza, cyangwa ugaragaza itandukaniro runaka, ariko udatandukanye n’ibyo akunda n’ibimubera.

Hari n’abishimira kwifotoza uwo munsi, ariko nyuma yaho akaba nta muntu yakwemerera kureba ayo mafoto, ndetse na we ubwe yayareba aho kumutera ishema, isoni zikamwica, kuko yari yakoze ibintu bitamurimo yarabikoze gusa yigana abandi.

Ku bwanjye mbona umwenda wiyubashye umuntu yakwambara muri iriya kanzu byaba bisa neza, bitewe n’ibibera uwo muntu. Aho kugira ngo ujye kwigana abandi ngo ugomba kwambara umwenda mugufi kuko wawubonanye ba nyirakanaka.

Birashoboka ko wakwambara ibigufi bikakubera nawe ukumva urishimye, kimwe n’uko nawe wakwambara ibirebire bikakubera kandi nawe ukishima, na nyuma ukazajya ureba amashusho y’urwibutso akakunezeza aho kugutera isoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibyo bintu nanjy nko mbona ahantu hose gusa nibzag impamvu

Sikubwabo fabrice yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Impenure(mini skirts)cyangwa imurikaburanga(Autodepictures.
Icyo zigamije:
 Gukura(to attract the opposite sex)
Nk’igitekerezo hakabaye hariho Amategeko yerekeye umuco...agasobanura bimwe bidahwitse:Imyambarire mu muco Nyarwanda,Ubukwe n’Imisango yabwo,....Inkwano n’igisobanuro cyayo,...)
Muri make Abagore bambara uko bishakiye kuko nta tegeko ritanga umurongo.
Eg:Ministerial Order on Cultural regulations from MIGEPROF,MY Culture, in partnership with RACL etc,...Agahugu katagira Umuco karacika!Kwiyambika impenure ni umusunzu mu bushurashuzi!!!
Ibaze umunyamakuru byatumye abareba ibibero kandi niba afite Umugore Ikibero yemerewe ni icy’umugore we na bwo mu mwihero bitari mu mbaga.
Nibura bantu abasezeranye mu Mategeko ntibakabaye bambara Indangabwiza(sexy style)mu ruhame!!!

Alias DJ Byinshi yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

Nibyo nange nabyibajijeho biranantangaza cyane nkuko nawe byagutangaje.harigitekerezo nabonye gisa nitegeko leta yurwanda yashyiraho nkihame.mugihe abobakobwa barikwibaransa mumihanda bambaye iyomyenda migufi bajye bafatwa bafungwe amezi atatu 3 cyimwe nkizindi nzererezi.

Sentwari anastase yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

koko biteye isoni n’agahinda aho umubyeyi yitesha agaciro imbere yabo abyaye ese ubundi yatanga uburere kubana be ate? njye numva Leta y’u Rwanda yabyongera mundanga gaciro na kirazira si mubasoza kaminuza gusa ahubwo n’abyeyi baba batwaye amamodoka yabo ho nagahomamunwa byaba byiza Police nayo ibigizemo uruhare nkabo basebya abandi bagahanwa amezi atatu RIB aho gufata inzererezi n’abajura ndumva nabo bakora nkibyo bajyanwa mubandi
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

Ko n’abakora muri iyo RIB babyambara se umuco wracitse nta kundi twabigenza iyo bigeze ku ntiti bisya bitanzitse

On the top yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka